Cyera kabaye Rayon Sport yatangaje igihe izatorera President mushya.

Ikipe ya Rayon Sport yarimaze igihe kitari gito idafite umuyobozi mukuru watowe kuva Uwayezu Jean Fidele yakegura kuwa 13 Nzeri 2024 kubera impamvuz’ uburwayi. Rayon Sport yahise isigara mu maboko y’ uwahoze ari Vice-President wa kabiri ari we Ngoga Roger Aimable. Manda y’ iyi komite yaje kugana ku musozo kuwa 24 Ukwakira 2024 kuko yagombaga kumara imyaka ine (4) kandi ikaba yaratangiye mu Ukwakira 2020.

Rayon Sport ibinyujije ku mbuga nkoranyambaga zayo kuri uyu wa 30 Ukwakira 2024 yatangaje igira iti:

Andi makuru avugwa muri Rayon Sport FC nuko uwahoze ari President wa Rayon Sport “Paul Muvunyi” yahawe inshingano zo guhagararira akanama kagomba kuvugurura amategeko agomba kugenga ahazaza ha Rayon Sports. Aka kanama kazaba kagizwe na Twagirayezu Thadée, Gacinya Chance Dennis, Munyakazi Sadate, Zitoni Pierre Claver, Muhirwa Prosper n’abandi.

 

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *