Connect with us

AMAKURU

Rutsiro: Yafunzwe akekwaho kwiba ibendera ry’Igihugu ku biro by’akagari

Published

on

Photo: Internet

Umugabo w’imyaka 22 wo mu Karere ka Rutsiro yafunzwe akekwabo kwiba ibendera ry’Igihugu ku biro by’Akagari, nyuma akaba ari na we uhamagara umuyobozi w’ingabo ko aribonye munsi y’urugo rwe.

Uyu mugabo yafashwe ku wa 9 Ukwakira 2025, mu Murenge wa Gihango, Akagari ka Ruhingo ho mu Mudugudu wa Kabuga mu masaha y’igicamunsi, nyuma y’iperereza ry’inzego zitandukanye.

Umunyamabanga nshingwabikorwa w’Umurenge wa Gihango, Rutayisire Munyambaraga Deogratias, yahamirije IGIHE aya makuru.

Advertisement

Ati “Mu masaha y’igitondo ni bwo twamenye ko ku biro by’Akagari habuze ibendera dutangira gushakisha, maze umugabo w’imyaka 22 ahamagara umuyobozi w’ingabo ko aribonye munsi y’urugo, tujyayo dusanga risa nk’aho ritaharaye ahubwo rihashyizwe muri icyo gitondo, ari naho twahereye tumufunga.”

Gitifu Rutayisire yasabye abaturage kwita ku irondo, kubaha no gutinya ibirango by’Igihugu kuko ufashwe abyangiza abiryozwa.

Uyu mugabo akimara gufatwa yahise ajya gufungirwa kuri Sitasiyo ya Gihango mu gihe iperereza rigikomeje.

Advertisement

Loading

Click to comment

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Trending

Designed by Viva Rwanda Digital Media