AMAKURU
U Rwanda rwatangiye kuvuguta umuti w’ikibazo cy’abana bareba amashusho y’urukozasoni
Ikoranabuhanga muri rusange ritanga amahirwe menshi arimo guhanga ibishya, kwiga no kwiyungura ubumenyi, guhererekanya amakuru, kwihutisha umurimo, kuwunoza no kubaka ubushobozi bukenewe muri iki kinyejana cya 21 gishingiye ku ikoranabuhanga. Nubwo bimeze bityo ariko aho ikoranabuhanga riri hari n’ingorane ziriturukaho.
Izo ngorane zikunze kwibasira cyane abakiri bato, kuko usanga bataragira ubushobozi bwo guhitamo ibyo bakwiye kureba cyangwa badakwiye kwitaho mu gihe barikoresha ariko hari n’abakuze zigeraho.
Ku bana ingorane bahura na zo ziri mu byiciro bine birimo izishingiye ku makuru, izishingiye ku bo bahura na bo, izishingiye ku myitwarire n’izishingiye ku masezerano.
Ku bijyanye n’ingorane zishingiye ku makuru harimo amashusho atesha umwana agaciro, amashusho yerekeye imibonano mpuzabitsina, ihohotera, amashusho cyangwa inyandiko by’ivangura cyangwa bibiba urwango, amakuru cyangwa inkuru z’ibinyoma, amakuru/amashusho yimakaza imyitwarire mibi.
Izishingiye ku bo ahura nabo harimo icuruzwa ry’abana, ivangura n’imvugo zibiba urwango, ihohotera, itotezwa, ubuhezanguni, guterwa ubwoba, imyitwarire iganisha ku mibonano mpuzabitsina no gutanga amakuru y’aho umwana aherereye.
Ku zishingiye ku myitwarire harimo kumwazwa, kwandikirwa ubutumwa bwerekeye imibonano mpuzabitsina, gukwirakwiza amashusho agaragaza ubwambure bw’undi muntu umwihimuraho, gukangishwa, kwiyitirira undi muntu, gukozwa isoni mu ruhame, guhatirwa gukora ikintu, gutuma utakarizwa icyizere, ibyaha bikorerwa kuri murandasi, urusimbi n’ibindi.
Ibi byose bigira ingaruka mbi ku buzima bw’umwana ukoresha murandasi ari nayo mpamvu u Rwanda rwashyizeho politiki yo kumurengera kugira ngo bikumirwe.
Nko ku mashusho y’urukozasoni kuri ubu asigaye ari buri hamwe ku mbuga nkoranyambaga, biroroshye ko umwana ayabona nubwo yaba atari agambiriye kuba ari yo areba.
Mu Rwanda kureba pornographie, bikora ubishaka, isaha ashakiye, yewe hari n’ababa imbata yazo, akazi kakabananira ku buryo bagera mu biro, ka cyayi kakaba amashusho y’imibonano mpuzabitsina.
Aho zibera icyago, ni uko zica umuntu ari mu munyenga. Uzabona umugabo wabaye igisare, usigaye ufata umugore nk’imashini y’imibonano mpuzabitsina, birenge yirare mu bato, abasambanye kahave.
Bamwe mu rubyiruko baheruka kuganira na IGIHE, bagaragaje ko batangiye kuzireba bafite imyaka iri hagati ya 12 na 16 kandi ko bamwe byabagizeho ingaruka zirimo no kwishora mu bikorwa by’imibonano mpuzabitsina bakiri bato.
Umwe yagize ati “Nari mfite nk’imyaka 16, nacunze iwacu baryamye ndazireba, ndavuga nti ‘ibi bintu ko bishamaje’. Ntangira kureba pornographie uko.”
Undi ati “Narazirebye cyane kuko niga nko mu wa gatanu mu mashuri abanza ni bwo natangiye. Nari mfite agatelefoni gato ka matushi. Byatumye nkora imibonano mpuzabitsina ndi muto cyane ku myaka 16. ”
Mugenzi wabo na we yunzemo ati “Nabitangiye bihereye mu itsinda rya WhatsApp boherezagamo link zabyo, rimwe mfunguye iya mbere ndakururwa nshaka gukomeza kuzireba, nari mfite imyaka 12.
mu rwego rwa politiki mu guteza imbere ikoranabuhanga, uburenganzira bw’umwana n’umutekano w’ikoranabuhanga, kandi rwafashe ingamba zo gukemura zimwe mu mbogamizi zijyanye n’ikoranabuhanga.
Iyi politiki igaragaza n’inzego zigomba gufatanya mu gukumira izo ngorane zirimo Minisiteri y’Ubutabera, iy’Uburinganire n’Iterambere ry’Umuryango, iy’Ubutegetsi bw’Igihugu, Iy’Ikoranabuhanga, Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha, RURA, RISA, REB, Polisi y’Igihugu n’izindi nzego.
Biteganyijwe ko mu gihe cy’imyaka itanu cy’ishyirwa mu bikorwa ry’iyo politiki, hazakoreshwa ingengo y’imari ingana na 1.520.000.000 Frw.

