Connect with us

AMAKURU

Inyange yamurikiye abakiriya bayo amata y’ifu

Published

on

Photo: Internet

Uruganda rwa Inyange rutunganya amata y’ifu ruherereye mu Karere ka Nyagatar (Inyange Milk Powder Plant) rwatangaje ko rwatangiye gucuruza ayo mata ku isoko ry’u Rwanda, aho kuri ubu buri muturage uyashaka abasha kuyabona mu maduka amwegereye ari mu ngano y’ikilo kimwe cyangwa 500g.

 

Igikorwa cyo kuyamurikira abaguzi cyabaye kuri uyu wa 10 Ukwakira 2025, mu Mujyi wa Kigali, aho ubuyobozi bw’uru ruganda rwavuze ko ubu aya mata aboneka mu ma ’supermarket’ n’andi maduka yose.

Advertisement

Umuyobozi Mukuru w’uruganda rw’amata y’ifu rwa Inyange, Kagaba James, yavuze ko bahisemo kuyegereza abaguzi mu maduka yose mu gihugu, kuko ubusanzwe uruganda rwabo rukorera i Nyagatare, bikaba bitakorohera buri wese kuhagera abaye ashaka ingano nto.

Ati “Tuyafite mu ipaki y’ikilo kimwe n’iya 500g…ni amata dushaka ko buri Munyarwanda wese ashobora kubona, akagura, agakoresha mu buryo bumworoheye. Twayahyize mu ma ’supermarket’ hose mu gihugu, kugira ngo buri muntu abashe kuyabona bimworoheye.”

“Akarusho k’amata yacu ya Inyange ni amata adafite ikindi kintu kiyavangiye, ni amata 100%, igikomeye cyane ni amata akorerwa mu gihugu cyacu, ni amata akomoka ku borozi bacu, ibyo byose biduhereza umwihariko.”

Advertisement

Yagarutse ku bijyanye no ku bibaza niba uru ruganda rufite ubushobozi buhagije bwo guhaza isoko, avuga ko uretse n’isoko ry’u Rwanda, uru ruganda rwohereza amata menshi mu bihugu bitandukanye birimo ibituranye n’u Rwanda.

Yagize ati “Dufite ubushobozi bwo gukora amata ahagije ku buryo igihe icyo ari cyo cyose, mu mwaka wose dushobora guhaza isoko ryacu. Uruganda rwacu rufite ubushobozi bwo kuba rwakora toni zierenga 50 ku munsi, ku bw’iyo mpamvu biduhereza ubushobozi, bityo rero dushobora gutanga aya mata igihe icyo ari cyo cyose nta mbogamizi.”

Aya mata, Inyange itangaza ko azajya agurwa bitandukanye bitewe n’ahantu, ariko ko igiciro rusange ari 20.000 Frw ku y’ikilo kimwe, na 10.000 Frw ku ya 500g.

Advertisement

Umujyanama Mukuru mu bya tekiniki muri Minisiteri y’Ubucuruzi n’Inganda, Dr. Kabayiza Alexis, yavuze ko gushyira ku isoko aya mata bigaragaza urugendo rw’u Rwanda rwo kwigira, ndetse bizagira umumaro kuko uru ruganda ruzabera isoko rihoraho aborozi.

Yagize ati “Ubundi abayakeneraga bayakuraga hanze, ariko uyu munsi ni bwo dushobora kuyashyira ku isoko ryo mu Rwanda. Ibyiza ni ikimenyetso cyo kwigira, ubu ni isoko rikomeye ku borozi.”

Yakomeje avuga ko kandi bigiye kongerera ubushobozi abari mu ruhererekane nyongeragaciro rw’amata kuko hari abandi bazayafata bayakoreshe mu gukora ibindi bicuruzwa bitandukanye.

Advertisement

Yavuze kandi ko bahaye umukoro uruganda rwa Inyange wo kurushaho gukorana n’abandi bikorera kugira ngo ubushobozi burusheho kwiyongera, haboneke ibihaza isoko. Yaboneyeho kandi kwibutsa Abanyarwanda guha agaciro gukoresha ibikorerwa mu Rwanda, ’Made in Rwanda’.

Umworozi w’inka wo mu Karere ka Rulindo, Nduwayezu Vincent, yavuze ko uru ruganda kuba rushyize amata ku isoko bizabafasha nk’abarozi kuko bigiye gutuma babona isoko rihoraho ry’amata yabo bibafashe kwiteza imbere.

Advertisement
Click to comment

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Trending

Designed by Viva Rwanda Digital Media