AMAKURU
Kicukiro: Polisi yafashe abagabo 4 bakekwaho ubujura bwibasiye abaturage
Polisi y’u Rwanda ikorera mu Karere ka Kicukiro yatangaje ko yafashe abagabo bane bakekwaho ibikorwa by’ubujura byari bimaze iminsi bihungabanya ituze ry’abaturage.
Ibi byatangajwe ku wa 8 Ukwakira 2025, aho polisi ivuga ko abo bagabo bafatiwe mu Murenge wa Masaka, Akagari ka Rusheshe.
Bakurikiranyweho ibyaha bitandukanye birimo:
Gutobora inzu z’abantu no kwiba ibikoresho byo mu nzu,
Gutega abantu nijoro bakabambura ibyo bafite,
Kwiba amatungo y’abaturage n’ibindi bikorwa by’ubujura.
Abaturage bo muri aka gace bari bamaze iminsi bataka ibikorwa by’ubujura birimo kwamburwa batashye cyangwa gusanga amazu yabo yatobowe. Ibi byatumye Polisi itangira ibikorwa byo kubashakisha no kubafata.
Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda mu Mujyi wa Kigali, CIP Wellars Gahonzire, yashimiye abaturage batangiye amakuru ku gihe, ndetse n’inzego z’ibanze zifatanyije n’inzego z’umutekano muri icyo gikorwa.
Yagize ati:
“Nta bwihisho bazabona muri iki gihugu. Abajura bumva ko bazatungwa n’ibyo abandi bakoreye akuya, ntabwo bizabahira kuko inzego z’umutekano, abaturage n’inzego z’ibanze babahagurukiye.”
Abo bagabo bane bafungiye kuri Sitasiyo ya Polisi ya Masaka, mu gihe ibikorwa byo gushakisha abandi bose bahungabanya ituze ry’abaturage bigikomeje.
Polisi irakangurira abaturage gukomeza gutanga amakuru ku gihe no gufatanya n’inzego z’umutekano, kugira ngo umutekano n’amahoro bikomeze kugaragara mu Karere ka Kicukiro no mu gihugu hose.

