AMAKURU
Umushinga w’umuhanda wa gari ya moshi uhuriweho n’u Rwanda n’ibindi bihugu, ugiye gusubukurwa
Umushinga wo kubaka umuhanda ugezweho wa gari ya moshi n’uw’umuyoboro w’ibikomoka kuri peteroli uhuza u Rwanda n’ibindi bihugu byo mu muryango wa Afurika y’iburasirazuba ushobora gusubukurwa mu ntangiriro za 2026.
Perezida wa Kenya, Dr. William Samoei Ruto, ubwo yari kumwe na Perezida Yoweri Kaguta Museveni wa Uganda, bafungura uruganda rukora ibyuma mu karere ka Tororo ku wa 23 Ugushyingo, yavuze ko muri Mutarama 2026 Kenya izatangira kubaka umuhanda wa gari ya moshi ihereye muri Naivasha.
Yagize ati
“Bwana Perezida, muri Mutarama tuzatangira imirimo yo kongera umuhanda wa gari ya moshi uve muri Naivasha, ukomereze i Kampala, uhure n’umuyoboro wa peteroli uva Malaba ukomereza Kampala, ukomereze muri RDC. Iryo shoramari rizahuza guverinoma ebyiri, rizadufasha guteza imbere ubwikorezi mu karere kacu kugira ngo tugire imbaraga kuko dushaka ubufatanye bw’akarere.”
Perezida Museveni yasobanuye ko umuhanda ya gari ya moshi uzagera no mu Rwanda, ati “Tuzava Kampala, tujye Bwera, Kasese, hanyuma mu Rwanda, hanyuma Sudani y’Epfo. Ibiri kubera hano byerekana ko ahazaza ari heza cyane. Ibyiza biri imbere.”
Muri Gicurasi 2024, Minisitiri w’Ibikorwaremezo w’u Rwanda, Dr. Gasore Jimmy, na bagenzi be bo muri Uganda na Kenya, bashyize umukono ku masezerano yo gusubukura uyu mushinga watangiye mu myaka irenga 10 ishize.
Aba baminisitiri bemeranyije gushyiraho uburyo buzabafasha gukurikirana ishyirwa mu bikorwa ry’uyu mushinga wafatwaga nk’uwadindiye, ku buryo imbogamizi zose zavuka zashakirwa ibisubizo hakiri kare.
Uwahoze ari Minisitiri ushinzwe imihanda n’ubwikorezi muri Kenya, Kipchumba Murkomen, yagize ati “Turifuza gufatanya n’inzego z’abikorera kugira ngo twongere uyu muhanda wa gari ya moshi, mu rwego rwo kugira ngo byoroshye urujya n’uruza rw’abantu n’ibintu…”
Uyu mushinga wo mu ‘Muhora wa Ruguru’ wiyongera ku wundi mugari uhuza ibihugu by’umuryango wa Afurika y’Iburasirazuba umaze igihe kirekire, aho byateganyijwe ko umuhanda wa gari ya moshi uzava muri Tanzania, ukomereze mu Rwanda.
Kuri uyu muhanda uva Tanzania, u Rwanda rwamaze gushinga imambo y’aho uzanyura, kuva ku mupaka wa Rusumo, gukomereza ku Kicukiro muri Kigali no kibuga mpuzamahanga cy’indege cya Bugesera.
Umuyobozi ushinzwe igenamigambi muri Minisiteri y’Ibikorwaremezo, Emmanuel Nuwamanya, tariki ya 12 Ugushyingo 2025 yatangaje ko u Rwanda rwiteguye gushyira mu bikorwa uyu mushinga kuko inyigo yawo yarangiye.
Yagize ati “Twarangije inyigo, dutegereje ko n’abaturanyi bakora uruhare rwabo, hanyuma tugakomeza. […] Nibarangiza uruhare rwabo, tukavuga ngo ubu noneho twafatiraho, icyo gihe tuzakomeza. Kubera ko ari imishinga ikorwa hagati y’abaturanyi natwe, tugomba kugendana.”
Kenya ifite umushinga wo kubaka umuyoboro wa peteroli uva ku cyambu cya Mombasa ku Nyanja y’Abahinde, ukagera i Nairobi, ugakomereza mu Karere ka Eldoret. Nyuma yo kubyumvikanaho n’ibihugu by’abaturanyi, byateganyijwe ko uzakomereza i Kampala n’i Kigali mu Rwanda.
Perezida Ruto yabwiye Museveni ko imyiteguro yo gushyirwa mu bikorwa umushinga wo kubaka umuyoboro wa peteroli uhuza ibihugu byo mu karere igeze ku rwego rwo hejuru, kuko ubu Guverinoma ya Kenya n’iya Uganda zishobora gutangira gukorana kugira ngo wihute.
Ati “Bwana Perezida, nongere mvuge ko ishoramari rihuriweho ry’umuyoboro wa peteroli uva muri Eldoret, unyura muri Kampala ukagera ku mupaka wa RDC n’u Rwanda rigeze ku rwego rwo hejuru. Twahaye Guverinoma zacu ebyiri gukorana mu gushorera imari mu kwagura uyu mushinga uzafasha Afurika y’iburasirazuba.”
Guverinoma ya Uganda yashimiye Perezida Ruto kuba Kenya yaratekereje ku kwagurira umushinga wo kubaka umuyoboro wa peteroli mu bihugu byo mu karere, igaragaza ko ibi bijyanye n’icyerekezo cy’umuryango wa Afurika y’Iburasirazuba cyo gukorana mu rwego rw’ubucuruzi.
Biteganyijwe ko umuyoboro wa peteroli numara kugera ku mupaka w’u Rwanda, na rwo ruzakomerezaho, ruwugeze i Kigali. Ni umushinga wa miliyari 5 z’Amadolari, witezweho gukuraho ikiguzi ibi bihugu byishyuraga ku bwikorezi buva i Mombasa.

