Connect with us

AMAKURU

U Burundi bwashenguwe na TV5 itabugaragaje mu bihugu byitabiriye inama y’i Paris

Published

on

burundi edouard bizimana
Photo: Internet

Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga w’u Burundi, Dr. Edouard Bizimana, yashenguwe n’uburyo TV5 Monde, itamugaragaje mu bitabiriye inama yiga ku mutekano w’Akarere ka Afurika y’Ibiyaga Bigari iherutse kubera mu Bufaransa.

Iyi nama yabereye i Paris ku wa 30 Ukwakira 2025, yitabiriwe n’abahagarariye u Rwanda, u Burundi, Uganda, RDC, Leta Zunze Ubumwe za Amerika, Qatar, Umuryango wa Afurika Yunze Ubumwe, Umuryango w’Ubumwe bw’u Burayi, Umuryango w’Abibumbye n’indi miryango mpuzamahanga.

Imwe mu ntego nyamukuru z’iyi nama yari ugukusanya amafaranga azifashishwa mu gufasha abagizweho ingaruka n’intambara imaze imyaka ine mu Burasirazuba bwa RDC.

Advertisement

Mu mashusho TV5 Monde yashyize hanze ajyanye n’iyi nkuru ku wa 31 Ukwakira 2025, hagaragaramo Minisitiri Jean‑Noël Barrot asuhuza bagenzi be barimo uw’u Rwanda, Nduhungirehe Olivier, uwa Togo, Robert Dussey, uwa Angola, Téte António n’uwa RDC, Thérèse Kayikwamba Wagner gusa.

Kutagaragara kwa Dr. Edouard Bizimana byamushenguye umutima bituma yandika kuri X yikoma TV5 Monde avuga ko iki kinyamakuru kibogama ku bushake.

Mu butumwa yamenyeshejemo n’Umuvugizi wa Perezida Evariste Ndayishimiye w’u Burundi, Rosine Gatoni Guilene, Dr Bizimana yagize ati “Kutagira ahantu na hamwe ivuga u Burundi muri iyi nama, ikabikora yishimye, nyamara ari igihugu gicumbikiye impunzi z’Anye-Congo, 108.645 kinagira uruhare mu kugarura amahoro muri RDC ndetse kikanatanga ubufasha. TV5 yagaragaje ukubogama gukomeye cyane.”

Advertisement

Ambasaderi w’u Bufaransa mu Burundi, Sébastien Minot, we ntahamanya n’uyu muyobozi ushinzwe ububanyi n’amahanga. Yavuze ko ahubwo icyabaye kuri TV5 atari ukubogama ahubwo ari ukoroshya uburyo bwo kurebamo ibintu.

Ati “Ni nk’aho ikibazo cyo mu Karere k’Ibiyaga Bigari n’uburyo bwo kugikemura bireba RDC n’u Rwanda gusa. Inama yo ku wa Kane yari isobanuye kurenza amaso abantu ntibarebe mu buryo bufunganye gutyo gusa.”

Minisitiri Dr Bizimana yasubije uyu mudipolomate ko TV5 Monde yagombaga kugerageza kumva ibitekerezo by’abandi bantu, arakomeza ati “Ariko tuzi uburyo ibi binyamakuru bikoramo.”

Ambasaderi w’u Burundi mu Bubiligi, Thérence Ntahiraja yunze mu rya mugenzi we agaragaza ko u Burundi butari bukwiriye kwirengagizwa.

Advertisement

Ati “Mu by’ukuri u Burundi ntibwari bukwiriye kugarukwaho gusa, ahubwo bwari bukwiriye no gushimwa no guterwa ingabo mu bitugu ku gikorwa cy’ubutabazi bwo gucumbikira ibihumbi by’impunzi z’Abanye-Congo.”

Ubutumwa bwa Dr Bizimana bwavuzweho n’abantu benshi, ndetse benshi bakibutsa uyu muyobozi ko u Burundi nta kindi buri gukora muri RDC uretse gukongeza amacakubiri n’ibindi bitiza umurindi ibikorwa byo guheza no kwica Abanye-Congo bikozwe na Leta yabo.

Muri Kanama 2023,Ndayishimiye yagiranye na Tshisekedi amasezerano y’ibanga y’ubufatanye mu bya gisirikare, yohereza ingabo zirenga 12.000 zo kurwanya umutwe witwaje intwaro wa M23 muri Kivu y’Amajyaruguru, ariko ntibyabuza uyu mutwe uharanira uburenganzira bw’Abanye-Congo gutsinda abo bose.

Mu minsi ishize Umunyapolitiki Moïse Nyarugabo yatangaje ko ingabo z’u Burundi zirenga ibihumbi 10 zoherejwe mu misozi miremire ya Minembwe n’ibindi bice byegeranye mu burasirazuba bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, kandi ko ziri mu mugambi wo gutsemba ubwoko bw’Abanyamulenge watangiye mu 2017.

Advertisement

U Burundi kandi bwari buri kumwe n’Ihuriro ry’Ingabo za RDC (FARDC) M23 yirukanye mu bice byinshi bya Kivu y’Amajyaruguru ubwo yafataga imijyi ya Goma na Bukavu.

paris tv5

Click to comment

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Trending

Designed by Viva Rwanda Digital Media