Connect with us

AMAKURU

Umujyanama wa Perezida wa Amerika yasabye Leta ya Kinshasa guhagarika imirwano

Photo: Internet

Published

on

Umujyanama wa Perezida wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika ushinzwe ubufatanye na Afurika, Massad Boulos, yasabye ingabo za Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (RDC) n’ihuriro AFC/M23 guhagarika imirwano, kugira ngo amahoro n’umutekano bigaruke mu burasirazuba bw’iki gihugu.

Ibi Boulos yabivuze ku wa 1 Ugushyingo 2025, ashimangira ko impande zombi zateye intambwe zitanga icyizere binyuze mu biganiro bya Doha, Qatar, aho byagaragaje ubushake bwo gushaka amahoro arambye.

Yagize ati:
“Kurenga ku gahenge guheruka hagati ya RDC na M23 gushobora gusubiza inyuma izi ntambwe zatewe. Byose bigomba kubahiriza ibyo byiyemeje i Doha, birimo kubahiriza agahenge, bigakorana byuzuye n’urwego rugenzura iyubahirizwa ry’agahenge mu kubaka icyizere no kugabanya ubushyamirane.”

Muri Mata 2025, Leta ya RDC na AFC/M23 byagiranye amasezerano yo guhagarika imirwano, bibifashijwemo na Leta ya Qatar, hagamijwe ko ibiganiro by’amahoro bigenda neza. Nyamara imirwano yakomeje mu Ntara ya Kivu y’Amajyaruguru na Kivu y’Amajyepfo.

Advertisement

Ku wa 14 Ukwakira, impande zombi zemeranyije gushyiraho urwego ruhuriweho rugenzura iyubahirizwa ry’agahenge. Nubwo byari byitezwe ko ibi bizana impinduka, imirwano yakomeje.

Umuvugizi w’Ingabo za RDC, Gen Maj Sylvain Ekenge, aherutse gusobanura impamvu ingabo za Leta zagabye ibitero bikomeye mu bice bigenzurwa na AFC/M23. Yavuze ko ari ukwihorera kuko na AFC/M23 iba yarashe ku ngabo za Leta.

Yagize ati:
> “Ntidukorera mu nsengero. Ni mu rusengero bavuga ngo niba ukubiswe ku musaya w’ibumoso, utange n’uw’iburyo. Ntidushobora guhora turebera abadutera n’abadushotora ntacyo dukora. Bavuga ko twabarashe ariko ni bo badushotoye.”

Boulos yibukije impande zombi ko niba zikomeje kubahiriza ibyo ziyemeje, harimo agahenge n’ubufatanye mu kugenzura ishyirwa mu bikorwa ry’amasezerano, hari amahirwe ko akarere kabona amahoro arambye n’iterambere.

Advertisement

boulos

Ekenge

Loading

Click to comment

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Trending

Designed by Viva Rwanda Digital Media