Connect with us

MU MAHANGA

Trump ashobora kurasa kuri Nigeria “mu ntambara yo kurwanirira Abakristu”

Published

on

Trump nigeria
Photo: Internet

Perezida Donald Trump yashinje leta ya Nigeria kwemera ko ibyihebe bikomeza kugaba ibitero bihitana Abakristu, akavuga ko America izafata ingamba zirimo ibihano no kugaba ibitero kuri Nigeria.

Ku rubuga akunze kunyuzaho ibitekerezo kuri X, tariki 01 Ugushyingo, 2025 yagize ati “Leta ya Nigeria ikomeje kwemera ubwicanyi bukorerwa Abakristu, leta zunze ubumwe za America zirahita zihagarika inkunga yose, n’ubufasha kuri Nigeria, kandi zishobora guhita zinjira muri icyo gihugu giteye isoni “imbunda zangije”, kurandura burundu ibyihebe byo mu idini ya Islam birimo bikora ubu bwicanyi buteye isoni.”

Perezida Donald Trump avuga ko yamaze kuganira na Deparitema ishinzwe intambara kugira ngo hagire igikorwa. Ati “Nitubatera bizaba vuba, n’ubukana kandi neza, nk’uko amabandi y’ibyihebe agaba ibitero ku Bakristu bacu dukunda.”

Advertisement

Yasabye leta ya Nigeria kugira icyo ikora mu buryo bwihuse.

Mbere yaho, Perezida Donald Trump yari yavuze ko muri Nigeria harimo kuba ubwicanyi bwibasira Abakristu, akavuga ko ku Isi abagera ku 4,476 bishwe muri bo abagera ku 3,100 ari abo muri Nigeria, akavuga ko bihangayikishije, ndetse ko hakwiye kugira igikorwa.

Trump yavuze ko iki kibazo yagihaye Abasenateri Riley Moore na Tom Cole, na Komite yo mu Nteko ishinga Amategeko kugira ngo bakigeho bamubwire igikwiye.

Advertisement

Yavuze ko America itarebera ubwicanyi nk’uburi muri Nigeria n’ahandi ku Isi. Ati “Twiteguye, kandi dufite ubushake, n’ubushobozi bwo kurengera abaturage b’Abakristu ku Isi.”

Nigeria ni kimwe mu bihugu bituwe cyane muri Africa aho ifite abaturage barenga miliyoni 237, abagera kuri 45% ni Abakristu.

Icyo gihugu kimaze igihe kirimo ibyihebe byo muri Boko Haram bikora ubwicanyi ku baturage akenshi bukibasira Abakristu.

Advertisement

Bamwe mu baturage ba Nigeria bafite ubwoba ko impuhwe za Donald Trump zishobora guteza ikibazo nk’icyo America yateje ahantu hose yateje intambara nko muri Irak, Syria, Libya, Somalia n’ahandi aho nyuma yo gukuraho abategetsi hasigara icyuho mu buyobozi hakaduka intambara z’urudaca.

Abandi bavuga ko ashobora kuba ashaka petrole ya Nigeria.

Advertisement
Click to comment

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Trending

Designed by Viva Rwanda Digital Media