Connect with us

MU MAHANGA

Perezida w’u Burundi yitabiriye irahira rya Samia Suluhu Hassan muri Tanzania

Published

on

ndaysihimiye muri tanzania
Photo: Internet

Kuri uyu wa Mbere, tariki ya 3 Ugushyingo 2025, Perezida w’u Burundi, Evariste Ndayishimiye, yafashe rutemikirere yerekeza i Dodoma, umurwa mukuru wa Tanzania, aho yitabiriye ibirori by’irahira rya Perezida Samia Suluhu Hassan, uherutse gutsindira manda ya kabiri yo kuyobora Tanzaniya mu matora ya Perezida yabaye mu Kwakira 2025.

Ibirori by’irahira byabereye mu Kigo cya Gisirikare cya Jenerali Jakaya Kikwete, aho byari byateguwe mu buryo bwihariye bitewe n’impamvu z’umutekano n’imyiteguro yihariye. Abaturage ntibemerewe kubyitabira, ahubwo byanyuze gusa kuri Televiziyo y’Igihugu ya Tanzaniya (TBC), bikurikirwa n’abaturage mu buryo bw’ikoranabuhanga.

Perezida Ndayishimiye yitabiriye ibi birori nk’umwe mu bayobozi b’ibihugu by’abaturanyi ba Tanzaniya, mu rwego rwo gushyigikira ubuyobozi bushya no gukomeza umubano w’ibihugu byombi. Uburundi na Tanzaniya bisangiye amateka y’ubufatanye mu bya dipolomasi, umutekano, ubucuruzi n’ubuhahirane.

Advertisement

Amatora ya Perezida muri Tanzaniya yabaye mu Kwakira 2025, aho Samia Suluhu Hassan yatsindiye manda ye ya kabiri. Uyu mwanzuro w’amatora wateje impaka nyinshi mu gihugu, cyane cyane mu banyapolitiki batavuga rumwe n’ubutegetsi, bavuga ko CCM (Chama Cha Mapinduzi), ishyaka riri ku butegetsi, ryihariye inzira zose z’amatora.

Mu ijambo rye, Perezida Samia Suluhu yashimangiye ko azakomeza guharanira iterambere ry’igihugu, kurwanya ruswa, no guteza imbere uburinganire. Abayobozi b’ibihugu bitabiriye irahira barimo abo mu karere ka Afurika y’Iburasirazuba, barimo Perezida w’u Rwanda Paul Kagame, Perezida w’u Kenya William Ruto, n’abandi batandukanye.

Uburundi na Tanzaniya bifitanye umubano ukomeye mu bijyanye n’ubucuruzi, imigenderanire n’umutekano. Tanzaniya yakiriye impunzi nyinshi z’Abarundi mu bihe byashize, kandi ikomeje kuba umufatanyabikorwa ukomeye mu karere. Uru rugendo rwa Perezida Ndayishimiye rufatwa nk’ikimenyetso cy’ubufatanye buhamye hagati y’ibihugu byombi.

Advertisement

Abaturage ba Tanzaniya n’abakurikiranira hafi ibya politiki mu karere bakurikiranye ibirori by’irahira kuri televiziyo, aho byaranzwe n’imihango y’icyubahiro, indirimbo z’igihugu, n’ijambo ry’isezerano rya Perezida Samia Suluhu Hassan.

perezida evariste ndayishimiye

Loading

Click to comment

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Trending

Designed by Viva Rwanda Digital Media