Menya ibintu ugomba kugira ibanga ku buzima bwawe

Abantu tuba dufite byinshi byerekeranye n’ubuzima bwacu hari ibyo buri wese aba agomba kwimenyera ubwe ku giti cye akabibika hari ibyo yasangiza abantu b’inshuti ze za hafi cyangwa abo mu muryango we hari nibyo rubanda rwose rushobora kumenya ntibigire icyo byangiza

Ikibazo nuko muri iki gihe usanga Ibyo abantu bakagize ibanga aribyo bashyira ku karubanda ugasanga ibyakamenywe n’abantu nibyo bibaye ibanga niyo mpamvu twagukusanyirije ibintu bigera mu icumi(10) ugomba kwirinda kuba wagira uwo ubibwira

 

1.Ibibazo byawe:Muri iki gihe akenshi usanga ntanshuti yukuri ikibaho kuko uwo wizeye ushobora kuganiriza ibyawe niwe uzasanga aca inyuma agenda abibwira abandi niyo mpamvu biba byiza iyo ibibazo byawe ubigize ibanga

2.Intege nke zawe:Ndakubujije ntuzigere na rimwe ukora ikosa ngo ugire uwo uganiriza ku ntege nke zawe kuko ashobora kubikoresha akurangiza biba byiza iyo bigizwe ibanga

3.Ineza wagiriye abandi:Kuri iki gihe biragoye ko umuntu yakugirira neza ntibimenyekane abenshi uzasanga babikora bifotoza kugirango abantu bose babibone ko bakoze neza yego kugira neza ni byiza ntanuwo twabibuza ariko kubigira itangazo ntago aribyo

4.Imitungo yawe : Ntuzagire umuntu ubwira ibyerekeye imitungo yawe kuko abenshi bazabifata nko kwirata no kwiyemera

5.Amabanga ubikiye abandi:Kuba umuntu yaza akakuganiriza ku bintu runaka nuko aba akwizeye ugomba gukora uko ushoboye ntumutakarize icyo kizere

6.Ubukene ufite: Abenshi mubo ushobora kubibwira bazaguseka abandi bakumvire ubusa ikiza rero nuko wazabigira ibanga ryawe

7.Ibibazo by’umubiri wawe: Bishobora kuba ari uburwayi runaka cyangwa se ibindi bibazo ufite ikiza nuko utazagira uwo ubibwira bikaguma ari ibanga

8.Intego zawe: Si byiza na gato ko wabwira buri wese imishinga yawe ahubwo uzakore cyane ugere kubyo wifuza ubwabyo bizivugira

9.Amateka yawe mu rukundo:Ni byinshi muba mwaraciyemo ikiza nuko byaguma kuba ibanga ryanyu babiri kuko nubundi muba mwarabiciyemo muri babiri

10.Ubutwari bwawe:Biba byiriza kurushaho iyo abandi aribo babibonye bakabivuga ariko muri iki gihe uzasanga umuntu yicara akivuga ibigwi nyamara ntibyari bikwiye

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *