Connect with us

AMAKURU

Kamonyi: Impanuka ikomeye y’imodoka ya Howo yahitanye babiri, ikomeretsa 11

Published

on

Mu Karere ka Kamonyi ahazwi nko ku Ruyenzi habereye impanuka ikomeye y’ikamyo yo mu bwoko bwa Howo yagonze izindi modoka eshanu abantu babiri bagahita bitaba Imana, naho abandi 11 bagakomereka, barimo babiri bakomeretse bikomeye.

Ni impanuka yabaye kuri uyu wa 15 Ukwakira 2025, mu masaha ya saa kumi n’imwe z’umugoroba, ibera mu Karere ka Kamonyi, Umurenge wa Runda, ahazwi santere ya Ruyenzi.

Umuvugizi wa Polisi mu Ntara y’Amajyepfo, CIP Kamanzi Hassan, yabwiye IGIHE ko iyi kamyo ya Howo yari ipakiye umucanga, maze imanutse ahitwa i Gihara yerekeza ku Ruyenzi mu isantere igonga imodoka eshanu n’abantu 11 harimo babiri bahise bapfa.

Advertisement

CIP Kamanzi yakomeje avuga ko abakomeretse cyane babiri boherejwe ku Bitaro bya Kaminuza bya Kigali (CHUK), mu gihe abandi bajyanywe mu yandi mavuriro arimo irya La Frontire n’irya UB Caritas ndetse abandi bajyanwa ku Kigo Nderabuzima cya Gihara ngo bitabweho.

CIP Kamanzi kandi yagaragaje ko bikekwa ko impanuka yatewe n’ibibazo bya tekiniki byo kubura feri kwa Howo.

Ati “Kugeza ubu birakekwa ko impanuka yatewe no kubura feri kwa Howo. Umushoferi wari uyitwaye afungiye kuri Polisi, Sitasiyo ya Runda kugira ngo hakorwe dosiye izashyikirizwa ubutabera.”

Advertisement

CIP Kamanzi, yaboneyeho umwanya wo kwihanganisha imiryango yose yabuze ababo mu izina rya Polisi y’Igihugu, anifuriza abakomeretse bose gukira vuba.

impanuka kamonyi

Click to comment

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Trending

Designed by Viva Rwanda Digital Media