AMAKURU
Impunzi 527 zivuye muri Congo ni zo zimaze kwakirwa i Rusizi
Ubuyobozi bw’Akarere ka Rusizi buravuga ko impunzi z’Abanye-Congo zigera kuri 527 zimaze kwambuka umupaka wa Kamanyola zihungira mu Rwanda, iwabo imirwano yarushijeho gukara.
Mu kiganiro yahaye UMUSEKE kuri uyu wa Gatanu, Mayor w’Akarere ka Rusizi, Sindayiheba Phanuel, yabwiye UMUSEKE ko abahunga batarimo inkomere, ariko bishobora gutekerezwa hagashakishwa uburyo bwo kwifashisha mu gihe haba haje abantu bakomeretse bakeneye ubutabazi bwihuse.
Yagize ati
“Ubu tumaze kwakira 527 ariko ntabwo mfite amakuru yose ku byiciro barimo kuko ubu nibwo turimo kubandika aho turi muri Transit Center ya Bugarama.”
Nyuma yo kubandika, barurizwa imodoka ibajyane mu nkambi y’agateganyo ya Nyarushishi.
Ku bijyanye n’abashobora kuza bakomeretse, Mayor Sindayiheba avuga ko nta we barakira wakomeretse ariko akagaragaza impungenge ko bitewe n’ibisasu bikiraswa aho bariya bantu bahunze bava, hashobora kuboneka abantu nk’abo.
Ati
“Byagateganyijwe kuko baracyarasa bikomeye ku ruhande rundi, ku buryo na cyo gitekerejweho byafasha, ariko kuri ubu ntabo turabona (bakomeretse).”
Umutekano mu Rwanda urarinzwe
Mayor w’Akarere ka Rusizi, Sindayiheba Phanuel yavuze ko umutekano ku ruhande rw’u Rwanda nta kibazo gihari, kuko abaturage bakomeza imirimo yabo yaba ubuhinzi n’ubucuruzi.
Ati “Kugeza ubu nta sasu na rimwe riragwa ku butaka bw’u Rwanda.”

