Connect with us

AMAKURU

Kayonza: Umusore warohamye mu mazi yakuwemo yapfuye

Published

on

kayonza
Ivomo: Imvaho nshya

Ndahayo Jean Paul w’imyaka 22 wari utuye mu Karere ka Kayonza, Umurenge wa Murundi, mu Kagari ka Buhabwa, yakuwe mu mazi atagihumeka nyuma yo kugwamo agiye koga.

‎Ubuyobozi bw’Umurenge wa Murundi buvuga ko uwo musore yaguye mu kidendezi cy’amazi yahoze akoreshwa nka damu yo kuhira amatungo, aho yari agiye koga akarohama.

‎Abaturanyi ba Ndahayo Jean Paul bavuga ko bashavujwe n’urupfu rw’uwo musore.

Advertisement

‎Rukundo Simon agira ati: “Twababajwe n’ibyago byamutwaye akiri muto. Iyi damu twari dusanzwe tuyikoresha kuko ntiyagiraga amazi menshi. Gusa kuko yari yararengewe n’ibyatsi,yaruzuye Ndahayo ntiyamenya aho amazi agera.Akandagira aho yari asanzwe akandagira ahita agwamo.”

‎Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Murundi, Gashayija Benon yagize ati: “Ku itariki ya 21 haguye imvura idasanzwe ahantu henshi haruzura, harimo idamu yegeranye no kwa nyakwigendera. Uwo musore rero yaje kujya koga amazi yabaye menshi ndetse agira impanuka ararohama.Twamenyesheje inzego z’umutekano abamarine baza kudufasha aza gukurwamo yarangije gupfa cyane ko yari amazemo iminsi ataboneka.”

‎Ubuyobozi bwasabye abaturage kwigengesera ku bidendezi by’amazi no kutogera muri za damu.

Advertisement

‎Gashayija yagize ati: “Turasaba abaturage kwirinda koga muri izo damu kuko zikunze gutwara ubuzima bw’abaturage. Izitagikoreshwa twarazizitiye mu rwego rwo kwirinda impanuka, ariko hari abinjira mu nzitiro bakajya kogamo, bakwiye kubicikaho.”

‎Nyuma yo kuboneka k’umurambo wa Ndahayo washyikirijwe umuryango we urashyingurwa.

Advertisement
Click to comment

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Trending

Designed by Viva Rwanda Digital Media