Amakuru
Impanuka yahitanye umuryango w’abantu 3 muri Kenya

Umuryango wo mu gace ka Rukanga, Mutithi Ward, mu karere ka Kirinyaga (Kenya), uri mu gahinda gakomeye nyuma y’uko impanuka ikomeye yo kuri Mwea–Embu highway ihitanye:
Jackson Mwangi, w’imyaka 20.
Nyina Susan Wanjiru.
Nyanabu we w’imyaka 75, Beth Wanjiru.
Umuryango w’abantu batatu wo muri Kirinyaga wagwiriwe n’amage nyuma y’impanuka ikomeye kuri Mwea-Embu Highway. Umuhungu, nyina ndetse na nyirakuru bahise bitaba Imana ubwo bari bavuye mu rukiko.
Iyi mpanuka yabaye bari bavuye kuri Wang’uru Law Court, aho Jackson yari afite urubanza aregwa gusambanya.
Beth Wanjiru, nyirakuru, niwe wamufunguje akoresheje icyangombwa cy’ubutaka.
Bari bari kuri moto itwarwa na Jackson, ariko igeze mu gace kitwa Research, yahise yinjira mu muhanda w’inyuramo, igongana n’imodoka ya matatu yavaga i Nairobi ijya Meru. Aba bose bahise bapfa ako kanya.
Polisi yatangaje ko moto yari irimo kwihuta kandi yarenze mu murongo utari uwo yayo. Abaturage, abapasiteri n’abagize umuryango basabye ubufasha bwo gushyingura ababo.
Beatrice Mukami yavuze ko yumvise inkuru kuri Inooro FM, akaza gutungurwa ko abo ari bo bantu be.
Impanuka zikomeje kwangiza imiryango, ahanini ziturutse ku makosa y’abamotari n’umuvuduko.