Amakuru
Abaturage ba Uganda babujijwe kujya muri Amerika

Ambasade ya Leta Zunze Ubumwe za Amerika i Kampala yatangaje ko igiye gukaza ingamba ku Banya-Uganda bafite cyangwa basaba viza, cyane cyane ku bantu bagenda nk’abakerarugendo ariko bagamije kubyarira muri Amerika kugira ngo abana babo bahabwe ubwenegihugu bw’icyo gihugu.
Mu itangazo ryasohowe kuwa kabiri, taliki 01 Nyakanga 2025, ambasade yihanangirije abantu bose bifashisha viza z’ubukerarugendo bagiye muri Amerika bagamije kubyarirayo abana, ivuga ko ibyo bikorwa bihabanye n’amategeko kandi ko bizatuma babuzwa gutembera no kubona viza mu gihe kizaza.
Ambasade yagaragaje ko abantu benshi bava muri Uganda bajya muri Amerika nk’abakerarugendo, ariko bagamije kubyarira muri icyo gihugu kugira ngo abana babo bahabwe ubwenegihugu bwa Amerika. Iyo babyaye, bamwe muri bo banifashisha ubufasha butangwa na leta ya Amerika mu kwishyura ibijyanye n’ubuvuzi bwabo.
Ibi, nk’uko byatangajwe, bituma imisoro y’abaturage ba Amerika ariyo yishyura ibyo bikorwa, kandi ababyeyi bakoze bene ibyo bashobora kutemererwa kongera gusaba viza mu bihe biri imbere.
Abakozi bashinzwe gutanga viza bahawe uburenganzira bwo kwanga burundu ubusabe bwa viza ku muntu wese bakeka ko afite umugambi wo kujya kubyarira muri Amerika kugira ngo aheshe ubwenegihugu umwana.
Iri tangazo rije rikurikira irindi ryasohotse muri Werurwe 2025, aho Ambasade yihanangirizaga abakoresha ibyangombwa by’ibihimbano mu busabe bwa viza. Yatangaje ko bene ayo makosa ari uburiganya (fraud) kandi ko ushobora kubihanishwa igihano cyo kubuzwa burundu kwinjira muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika.
Mu magambo atavangiye, Ambasade yagize iti: “Niwifashisha ibyangombwa by’ibihimbano mu gusaba viza ya Amerika, uba ukoze uburiganya kandi uri kwangiza ahazaza hawe.” Yanashimangiye ko bafite ubushobozi buhanitse bwo gukurikirana no gupima ibyangombwa, bityo ko ari buke cyane amahirwe yo kwinjira muri Amerika ukoresheje impapuro z’impimbano.
Kubyarira umwana muri Amerika ngo ahite ahabwa ubwenegihugu si ikintu gishya, ariko Leta Zunze Ubumwe za Amerika zirimo kubifata nk’ikibazo gikomeye. Iri tangazo rishimangira ko zishyize imbere kurinda umutungo n’umutekano wayo, ndetse no kwirinda ko ubwenegihugu butangwa ku buryo buciriritse cyangwa butemewe.
2. Umwihariko ku Banya-Uganda
Nubwo iri tegeko risanzwe rikoreshwa ku bantu bose, kuba ryatangajwe na Ambasade i Kampala bishobora gusobanura ko Uganda iri mu bihugu bigaragaramo abantu benshi bajya muri Amerika bafite izo ntego. Birashoboka ko imibare y’abajya kubyarira yo ari myinshi cyangwa hari amakuru yakusanyijwe agaragaza ubwiyongere bw’ibyo bikorwa.
Amerika irimo kugerageza gutanga ubutumwa bukakaye ku bantu bose bashaka kubona viza uko bishakiye. Gutanga ibyangombwa by’ibihimbano ntibikiri icyaha cyoroshye; ni icyaha gikomeye gishobora gutuma umuntu atongera kugira amahirwe yo kwinjira muri Amerika mu buzima bwe bwose.
Ibi bishobora gutuma ibihugu nka Uganda bishyiraho amategeko ahana abantu bagambirira gusohoka igihugu mu buryo butemewe n’amategeko y’ibihugu by’amahanga.
KURIKIRA IKIGANIRO THE BREAKFAST KURI #BWIZATV / BURI MUNSI KUVA SAA 5:30 -6:30