AMAKURU
Imirimo yo kubaka umuhanda wa Nyacyonga–Mukoto igeze kuri 38.56%
Imirimo yo kubaka umuhanda wa kaburimbo Nyacyonga–Mukoto, ureshya n’ibilometero 36, igeze ku gipimo cya 38.56%, nk’uko byatangajwe n’Ikigo cy’Igihugu gishinzwe Iterambere ry’Ibikorwaremezo (RTDA) binyuze kuri RBA Amakuru. Uyu muhanda uzahuza Umujyi wa Kigali n’Intara y’Amajyaruguru, unyura mu Turere twa Gasabo na Rulindo.
Aho umuhanda unyura
Uyu muhanda utangirira ahitwa Nyacyonga mu Murenge wa Jabana mu karere ka Gasabo , ukanyura mu Mirenge ya: Masoro, Murambi, Cyinzuzi, Mbogo, Ngoma, ukasorezwa mu Murenge wa Bushoki (Rulindo)
Ni umuhanda abaturage basabye Perezida wa Repubulika mu mwaka wa 2012, bawusabira ko wubakwa mu rwego rwo kubakura mu bwigunge no koroshya ubuhahirane.
Igihe n’ingengo y’imari
Imirimo yatangiye ku mugaragaro ku wa 23 Nzeri 2024
Izamara imyaka 3
Ingengo y’imari: miliyoni 36 z’amadolari ya Amerika
Ushinzwe kuwubaka: Ikigo cy’Abashinwa China Road and Bridge Corporation (CRBC)
Ibyitezwe ku muhanda
Uyu muhanda uzafasha: Kugabanya igihe cy’ingendo hagati ya Kigali n’Amajyaruguru, kongera ubuhahirane hagati y’abaturage bo mu Turere twa Gasabo na Rulindo, kongera agaciro k’ubutaka no guteza imbere ubucuruzi no gutanga akazi ku baturage bo mu mirenge unyuramo.
Guverineri w’Intara y’Amajyaruguru, Mugabowagahunde Maurice, yasabye abaturage kubyaza umusaruro amahirwe y’uyu mushinga, anizeza ko abazakorerwaho ingaruka bazahabwa ingurane iboneye.

