Connect with us
imurikagurisha china CIIE RDB imurikagurisha china CIIE RDB

AMAKURU

U Rwanda rwitabiriye imurikagurisha mpuzamahanga rya 8 ry’i Shanghai mu Bushinwa

Photo: RBA

Published

on

Guhera ku wa 5 kugeza ku wa 10 Ugushyingo 2025, u Rwanda ruri mu bihugu byitabiriye China International Import Expo (CIIE), imurikagurisha mpuzamahanga riri kubera mu Ntara ya Shanghai mu Bushinwa. Ni ku nshuro ya munani u Rwanda rwitabira iri murikagurisha, kuva ryatangira mu mwaka wa 2018.

Urwego rw’Igihugu rw’Iterambere (RDB) rwatangaje ko u Rwanda ruri kumurika: Ikawa y’u Rwanda izwiho ubuziranenge,, icyayi cyoherezwa mu mahanga, ubuki karemano, urusenda (chili) rw’umwimerere, macadamia n’ibikoresho by’ubukorikori n’ibihangano by’abanyarwanda

Ibi bicuruzwa bigaragaza ubwiza n’ubwoko butandukanye bw’ibyo u Rwanda rwohereza ku isoko mpuzamahanga, by’umwihariko ku isoko ry’Abashinwa.

Advertisement

RDB ivuga ko kwitabira CIIE ari uburyo bwo: kwagura amasoko y’ibicuruzwa by’u Rwanda, kumenyekanisha Igihugu ku rwego mpuzamahanga, kureshya abashoramari n’abakerarugendo no gushyira u Rwanda ku ruhando rw’ubucuruzi n’iterambere

Biteganyijwe ko protocole yemerera u Rwanda kohereza avoka mu Bushinwa izasinywa vuba, bikaba bizongera ubwoko bw’ibicuruzwa by’u Rwanda ku isoko ry’Abashinwa.

U Rwanda rukomeje gushimangira umubano n’Ubushinwa mu by’ubucuruzi, ishoramari n’ikoranabuhanga. Uru rubuga rwa CIIE rufatwa nk’amahirwe yo kwinjira mu isoko rinini ry’Aziya, no gukomeza ubufatanye mu rwego rwa dipolomasi y’ubukungu.

Advertisement

CIIE

Click to comment

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Trending

Designed by Viva Rwanda Digital Media