AMAKURU
Gaza mu marira nyuma y’ibitero bikaze bya Israel
Gaza mu marira: Abaturage 59 bishwe na Israel, Hamas irasesengura umushinga wa Trump wo guhagarika intambara
Mu gitondo cyo kuri uyu wa kabiri, tariki ya 30 Nzeri 2025, ingabo za Israel zagabye igitero gikomeye mu gace ka Gaza, gihitana abantu 37 bari bategereje inkunga y’ibiribwa mu nzira ya Netzarim. Iyi nzira imaze iminsi ikoreshwa n’abaturage bagerageza kubona ibiribwa n’imfashanyo, mu gihe intambara ikomeje gukaza umurego. Imirambo y’abahitanywe n’icyo gitero yajyanywe ku bitaro bya Al-Awda, biherereye mu nkambi y’impunzi ya Nuseirat, aho abavandimwe n’inshuti zabo bari mu gahinda kenshi.
Ibi bibaye mu gihe Hamas iri gusuzuma umushinga w’amahoro watanzwe na Perezida wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika, Donald Trump. Uwo mushinga ugizwe n’ingingo 20, ugamije guhagarika intambara imaze amezi menshi hagati ya Israel na Gaza. Minisitiri w’Intebe wa Israel, Benjamin Netanyahu, yatangaje ko yemeye uwo mushinga mu kiganiro n’abanyamakuru cyabereye muri White House, avuga ko ari intambwe iganisha ku mahoro arambye. Ariko nubwo ibyo byatangajwe, ibikorwa bya gisirikare bikomeje kwiyongera, bikaba biteye impungenge ku hazaza h’iyo ntambara.
Abasesenguzi b’amahoro n’abaharanira uburenganzira bwa muntu baribaza niba koko uwo mushinga wa Trump ushobora guhagarika intambara, cyangwa niba ari indi nzira yo gukomeza kuyobya uburari.
Abaturage bo muri Gaza bo bavuga ko bakeneye amahoro arambye, aho ubuzima bwabo butazajya buhora mu kaga. Mu gihe Hamas ikomeje gusuzuma uwo mushinga, isi yose ihanze amaso uko ibintu bizagenda, mu gihe amaraso akomeje kumeneka.

