Connect with us

Imyidagaduro

Bill Ruzima yagarutse mu Rwanda, atangaza igitaramo cy’amateka

Temporibus autem quibusdam et aut officiis debitis aut rerum necessitatibus saepe eveniet ut et voluptates.

Published

on

Photo: Shutterstock

Umuhanzi nyarwanda Bill Ruzima yagarutse mu Rwanda aho ateganya gutaramira abakunzi b’umuziki mu gitaramo gikomeye yise “Cy’Imana Concert I”, kizaba ku wa 11 Nyakanga 2025.

Mu kiganiro na InyaRwanda ducyesha iyi nkuru, Bill Ruzima yagaragaje ko iki ari igitaramo yateguye mu rwego rwo “gutarama” no gusangira ibyiza by’umuziki wa ‘Live’ n’abakunzi be bo mu Rwanda.

Yagize ati “Abafana bitege igitaramo cy’Imana, cyizaba ari imbonekarimwe. Bazumva neza ubwiza bw’umuziki wa ‘Live’ ukoranye ubuhanga n’abana b’abanyarwanda. Ikindi hari abahanzi benshi tuzakorana muri iki gitaramo.”

Yavuze ko nubwo ari mu Rwanda muri iyi minsi, azasubira hanze nk’uko bisanzwe, ariko ko atashoboraga gusubirayo atagejeje ku banyarwanda icyo yise “impano ye yo kuramya binyuze mu buhanga bw’umuziki”.

Bill Ruzima yamenyekanye cyane mu itsinda Yemba Voice, ryari rigizwe n’abasore batatu bigaga mu Ishuri Rikuru ry’umuziki rya Nyundo.

Iri tsinda ryari rifite icyerekezo cyo kuzamura umuziki wa Kinyafurika ushingiye ku muco no ku miririmbire y’umwimerere, ariko ryaje gusenyuka ritaragira amahirwe yo kumenyekana cyane mu gihugu hose.

Nyuma yo gutandukana kw’iri tsinda, Bill yakomeje inzira ye ku giti cye, agaragaza ubuhanga mu bihangano bye bwite byagiye bigaragaramo umuco, ubuhanga bw’umwanditsi n’ubutumwa buhumuriza.

Mu rugendo rwe rwa muzika, Bill Ruzima yakoze indirimbo zagiye zigaragaramo ubuhanga bw’ikirenga n’ubushishozi. Azwi cyane mu bihangano birimo Imitoma, yakomoye ku nganzo ya Rujindiri—umwe mu baririmbyi n’abavuga amazina bo hambere wagize uruhare rukomeye mu kurinda no gusigasira ururimi rw’Ikinyarwanda.

Hari kandi ‘Imana y’abakundana’ n’indi ndirimbo yitwa ‘Mu nda y’Isi’, zose zigaragaza imyumvire yihariye n’ubushake bwo gukoresha umuziki nk’igikoresho cy’ubuzima, urukundo, n’ukwemera.

Muri Werurwe 2025, Bill Ruzima yitabiriye igitaramo cyabereye i Hannover mu Budage, aho yafatanyije na The Ben ku rubyiniro.

Iki gitaramo cyabaye ku wa 22 Werurwe 2025, cyari cyateguwe n’abanyarwanda baba i Burayi, kikaba cyarashimangiwe n’uburyo Ruzima yashoboye guhanganisha ubutumwa bwe n’injyana y’umuziki wa Live akunze kuririmbamo.

Kwinjira mu gitaramo cyiswe “Cy’Imana Concert I” ni 25,000 Frw. Ahazabera igitaramo ni Kamahwa i Nyarutarama. Cyitezweho gutanga ibyishimo, guhumuriza imitima no gusiga ubutumwa bw’ihumure ku bitabira.

bill ruzima

Ivomo: InyaRwanda

Click to comment

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Menyekanisha ibikorwa byawe ku miyoboro yacu

X