Imyidagaduro
Miss Muheto Divine yarekuwe

Kuri uyu wa Gatatu Ugushyingo 2024, nibwo urukiko rw’Ibanze kwa Kicukiro rwafashe umwanzuro ku birego Miss Muheto Divine yari akurikiranyweho birimo: Gutwara ikinyabiziga yanyoye ibisindisha birengeje igipimo kandi nta ruhushya rwo gutwara ibinyabiziga agira , kugonga ,Kwangiza ibikorwa remezo ndetse no guhunga nyuma yo kugonga
Ubushinjacyaha bwamusabiraga gufungwa imyaka ibiri rugaragazako yakoze impanuka avuye mu kabari bavuze izina atwaye imodoka yo mubwoko bwa KIA ariko urukiko rwagaragaje ko ntampamvu zikomeye zatuma akomeza gufungwa
Urukiko rwavuzeko Miss Muheto Divine yemera ko yatwaye yanyoye ibisindisha Urukiko kandi rwemeje ko Miss Muheto Divine ahamwa n’icyaha cyo gutwara imodoka nta ruhushya rwo gutwara afite ariko icyaha cyo guhunga ahabereye impanuka cyo ntikimuhama
Urukiko rwanzuye ko ahanishijwe gufungwa amezi atatu ndetse n’ihazabu y’ibihumbi 190Frw . Ni igihano gisubitse mu mwaka umwe