Akamaro ka Tungurusumu ukwiye kumenya

Tungurusumu ni kimwe mu muryango w’ibitunguru ikaba izwi cyane mu gutuma ibiryo bihumura ikoreshwa mu biribwa byinshi bitandukanya nk’inyama namasosi atandukanya ishobora kandi kuba umuti w’indwara nyinshi zitandukanye ikanafasha kuba yatuma umuntu agira ubuzima bwiza

Imimaro ya Tungurusumu ni myinshi cyane ariko reka turebe imwe muriyo y’ingenzi cyane

1.Kuzamura ubwirinzi bw’umubiri:Ubushakashatsi bwerekanye ko Tungurusumu ishobora gufasha umubiri kugira ubwirinzi burenze buri hejuru Tungurusumu ishobora kugufasha kwirinda cyangwa se guhangana n’indwara zibicurane ni inkorora abantu bakunda kuzirya zibafashako iminsi barwaragamo izo ndwara igabanuka wanazirwara zikaza zidafite ubukana bwinshi nkubwo zari kuzana

2.Irinda ubuzima bw’umutima: Tungurusumu ishobora kugabanya umuvuduko w’amaraso Tungurusumu kandi ituma imitsi yaguka amaraso agatembera neza mu mubiri kandi akaba yoroshye ariko niba urwaye umuvuduko ukabije w’amaraso ugomba kwitondera Tungurusumu ufata kuko mu miti yiyo ndwara iba irimo byaba byiza ufashe nke murugero

3.Kurinda ubwonko: Tungurusumu irinda ubwonko kwangirika no gusaza vuba byahato na hato inafasha mugutuma tugira igogora ryiza bigatuma umuntu atekereza neza

4.Kuringaniza isukari mumubiri: Tungurusumu iringaniza isukari mumubiri no mumaraso bigatuma itazamuka muburyo bworoshye ariko binagendana no gukoresha gacye ibiribwa bifite isukari nyinshi

5.Gukura imyanda mu mubiri: Ubushakashatsi bwerekanye ko Tungurusumu ishobora gukura cyane imyanda ikomoka kubinyabitabire bishobora gutuma ugira ibindi bibazo mumubiri bitandukanya ifasha mugusukura umubiri wawe imyanda ikavamo umubiri ntukomeze kubibika

 

Nibyo uyu munsi turebeye hamwe kubyo Tungurusumu ishobora kugufasha ariko tugomba no kumenya uko twayikoresha kuko uko tuyiteka niko intungamubiri zibanze zigenda zigabanuka batubwirako biba byiza kuyihecyenya cyangwa se ukaba wayikatamo uduce ukayirya ariko nabwo ukirinda gukoresha nyinshi ukanirinda kuyimirira aho kuko byatuma umubiri utayibona neza ariko ntibyanakubuza kuyiteka kubantu badakunda umuhumuro izana mukanwa

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *