Ubuzima
Akamaro benshi batazi ko kurya igihaza

Igihaza cyangwa se imyungu ni ikiribwa kingenzi mu buzima bwa muntu uyu munsi twabateguriye akamaro 8 ko kurya igihaza twifuje kuvuga kugihaza kuko hari abantu benshi batajya bagiha agaciro kandi nyamara gifite akamaro gakomeye Cyne reka tubibutse akamaro ko kukirya kuko ningenzi mubuzima bwacu
1.Igihaza kirimo intungamubiri nyinshi zitandukanye kibonekamo imyunyungugu na vitamin zitandukanye cyane vitamin A vitamin C vitamin E gishobora no kubonekamo potassium igihaza kibonekamo urugero rwamazi ruri hejuru bitewe nubwoko bw’igihaza hari nubugeza kuri 90/100 byamazi
2.Igihaza gifasha gukura imyanda mu mubiri
3.Igihaza kubera vitamin twavuze kifitemo bifasha mukongera ubudahangarwa bw’umubiri gifasha mukurwanya ama infection y’indwara zandura no kongera abasirikare b’umubiri bigatuma tugira ubwirinzi buhagije bw’umubiri
4.Igihaza kirinda amaso kigatuma umuntu areba neza gifasha cyane abantu bageze muzabukuru kuko uko umuntu agenda akura niko agenda atakaza ubushobozi bwo kureba neza
5.Igihaza gifasha mukugabanya ibiro kuko gikennye mugutera imbaraga kandi ntabinyamasukari gifite bituma iyo ukiriye wumva uhaze
6.Igihaza gifasha mukurinda ubuzima bw’umutima kinafasha mukugabanya ibinure bibi mu maraso
7.Igihaza kizagufasha gutuma ugira uruhu rwiza no kururinda kwicwa nizuba kuko kifitemo vitamin A nyinshi Ubushakashatsi bwerekana ko abantu bakoresha vitamin A nyinshi bagira uruhu rwiza
8.Igihaza gifasha gusinzira neza no kugabanya umunaniro namavunane mu mubiri bitewe na vitamin C nimyunyungugu ikibonekamo
Igihaza kiroroshye kugiteka kiroroshye kukirya wanakivanga nibindi biryo cyangwa se imboga wagikoramo potage biroroshye kuba wagishyira mu mirire yawe ya buri munsi