Connect with us

AMAKURU

Rutsiro: Babiri bagwiriwe n’ikirombe bavanywemo bapfuye

Published

on

Ivomo:IGIHE

Abaturage babiri bo mu Karere ka Rutsiro bagwiriwe n’ikirombe cy’amabuye y’agaciro ubwo bari bagiye gutabara mugenzi wabo bakoranaga ubucukuzi butemewe bavanywemo nyuma y’amasaha 28 bapfuye.

Iyi mpanuka yabaye ku wa 15 Ukwakira 2025, ahagana Saa Munani z’amanywa, mu Murenge wa Murunda, Akagari ka Kirwa ho mu Mudugudu wa Karumbi.

Uwacukuraga ni Bikorimana Jean de Dieu w’imyaka 21 mu gihe Ndacyayisenga Damascène w’imyaka 26 na Nibayavuge Daniel w’imyaka 43 cyabagwiriye bagiye kumutabara.

Advertisement

Bikimara kuba umurambo wa Bikorimana wahise ukurwamo ndetse ujyanwa mu bitaro bya Murunda, abandi babiri cyagwiriye bari bagiye kumutabara byarangiye bwije batarakurwamo.

Imirimo yo kubashakisha yarakomeje bavanwamo nyuma y’amasaha 28, ku mugoroba wo ku wa 16 Ukwakira 2025, ku isaha ya saa 18h30’.

Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda mu Ntara y’Iburengerazuba, SP Sylvestre Twajamahoro yabwiye IGIHE ko iki kirombe bacukuragamo cyari cyarahagaritswe gukorerwamo.

Advertisement

Ati “Impanuka yabaye ubwo abantu bajyaga gucukura amabuye mu buryo butemewe n’amategeko ahantu hari harafunzwe muri Werurwe 2025. Nyuma igisimu cyarabagwiriye, bamwe bariruka abandi batatu bahaburira ubuzima. Polisi ifatanyije n’izindi nzego yabashije kubakuramo bapfuye.”

Polisi n’inzego z’ubuyobozi bakoresheje inama abaturage bababwira ububi n’ingaruka zo kwishora mu bucukuzi bw’amabuye y’agaciro butemewe, bibutswa ko baba bashyira bwabo mu kaga.

Imirambo y’abo baturage bagwiriwe n’igisimu yajyanwe ku bitaro bya Murunda gukorerwa isuzumwa mbere y’uko ishyingurwa.

Advertisement

SP Twajamahoro yibukije ibigo bifite ibyangombwa ko bigomba kuzuza ibisabwa kugira ngo bicukure bitangiza ibidukikije, gushakira ubwishingizi abakozi bikoresha ndetse no kubakira aho bacukura no kuhashyira uburinzi mu rwego rwo gukumira abacukura bitemewe n’impanuka zitwara ubuzima bw’abantu.

Click to comment

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Trending

Designed by Viva Rwanda Digital Media