Connect with us

AMAKURU

Umukobwa w’i Karongi yakuriyemo inda ku bitaro, umwana amuta mu ndobo

Published

on

Ivomo: IGIHE
Polisi y’u Rwanda ikorera mu Karere ka Karongi yataye muri yombi umukobwa w’imyaka 21 nyuma yo gukuriramo inda mu bwiherero bw’Ikigo Nderabuzima cya Kibuye, agata umwana mu ndobo ishyirwamo amazi akoreshwa muri ubwo bwiherero.

Uyu mukobwa wari usanzwe uba i Kigali, avuka mu Murenge wa Bwishyura. Nyuma yo gusubira iwabo, ku wa 16 Ukwakira 2025, yababwiye ko yarwaye impiswi bucya bamuherekeza ku Kigo Nderabuzima cya Kibuye.

Umuyobozi w’Ikigo Nderabuzima cya Kibuye, Muhire Jean de Dieu yabwiye IGIHE ko yageze kuri iri vuriro yinjira mu isuzumiro abwira umuforomo wamusuzumye ko arwaye impiswi, amutuma umusarane.

Ubwo yari agiye mu bwiherero kuzana umusarane nibwo yakuyemo inda, umwana amuta mu ndobo y’amazi akoreshwa mu bwiherero, arasohoka, abaturage bamubonaho amaraso ari gutonyanga, bahita bamufata kuko yashakaga guca inyuma y’ubwiherero ngo yiruke, abaturage bahita bamusubiza mu ivuriro.

Advertisement

Muhire avuga ko bahise bahamagara, abayobozi b’inzego z’ibanze, Polisi n’Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha RIB, bata muri yombi uyu mukobwa, kuri ubu akaba afungiye kuri RIB Sitasiyo ya Bwishyura.

Mu kiganiro na IGIHE, Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Bwishyura, Songa Nsengiyumva Rwandekwe, yasabye abakobwa kurangwa n’indangagaciro zibarinda gutwara inda z’imburagihe, asaba n’ababyeyi kuba hafi y’abana babo.

Ati “Inama tugira abakobwa ni uko igihe atwaye inda atabiteganyije adakwiye kwihekura, ahubwo akwiye kwemera ingaruka z’amahitamo ye, akabyara umwana akamurera”.

Advertisement

Gitifu Songa yasabye ababyeyi kongera imbaraga mu kuba hafi y’abana babakomokaho bakabaha uburere n’uburezi.

Uyu mukobwa ni umwana wa kabiri yari abyaye kuko yavuye mu ishuri ageze mu mwaka wa kabiri w’amashuri yisumbuye ajya gukora akazi ko mu rugo i Kigali bamutera inda, arataha abyara umwana wa mbere, acutse amusigira nyina asubira gukora akazi ko mu rugo nanone ataha atwite ariko yarabihishe.

Loading

Advertisement
Click to comment

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Trending

Designed by Viva Rwanda Digital Media