Connect with us

INAMA Z'UBUZIMA

Ibintu 9 abakuze mu bitekerezo bonyine bazakubwira

Published

on

Ubuzima butwigisha byinshi, ariko hari amasomo amwe n’amwe atigishwa mu mashuri. Ni amasomo umuntu yiga binyuze mu kubabara, kwihangana, no gukura mu bitekerezo. Abakuze mu bwenge bamenya ko hari ibintu umuntu atagomba gukora, n’ibyo agomba kwemera, kugira ngo abone amahoro arambye. Dore bimwe mu byo abakuze mu bitekerezo bonyine bashobora kukubwira:

1. Kubabarira no gukira bisaba gutuza no kwiyakira, niba hari uguhemukiye wikihutira kumusimbuza undi.

2. Kwihangana ni intwaro y’abafite icyerekezo.

Advertisement

3. Ntugomba kubwira buri wese uko ubayeho. Hari amahoro mu gutuza no kubaho mu ibanga.

4. Kugira ngo ugerweho n’ibigukwiriye, ugomba kubanza kurekura ibitakubereye. Gutandukana n’ibitagufasha ni intambwe ya mbere yo kwiyubaka.

5. Umunsi umwe uzasubiza amaso inyuma wumve impamvu byose byabaye. Ibyakubabaje ejo bishobora kuba ishingiro ry’ibyiza ejo bundi.

Advertisement

6. Niba buri wese ari inshuti yawe, ufite ikibazo. Ntukizere buri wese ngo umbwire amabanga yawe. Inshuti nyazo ni nke.

7. Iyo wiyubakira mu mutuzo, ntawe umenya aho agutera. Ubwitonzi ni ingabo ikomeye yo kurinda inzozi zawe.

8. Buri wese aragenda. Uzige kubaho wenyine  Kwikunda no kwiyakira kuko nibyo soko y’amahoro.

Advertisement

9. Ufite amahitamo abiri: kubaho cyangwa gupfa buhoro buhoro. Hitamo kubaho ufite intego, kuko ubuzima butegereje ko ubusobanukirwa.

 

Source:Quora

Advertisement
Click to comment

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Trending

Designed by Viva Rwanda Digital Media