INAMA Z'UBUZIMA
Ibimenyetso 10 biranga umugore wabaswe no gukora imibonano mpuzabitsina
Nubwo abantu benshi bashobora kwitiranya ibi n’ubusambanyi busanzwe, iyi nkuru isobanura ko gukoresha imibonano mpuzabitsina nk’uburyo bwo guhunga agahinda, stress cyangwa ubwigunge bishobora kuba ikimenyetso cy’uburwayi bukeneye kwitabwaho.
Dore bimwe mu bimenyetso by’ingenzi:
1. Gukoresha imibonano nk’uburyo bwo kwirengagiza ibibazo by’ubuzima
2. Kugira ibitekerezo byinshi bijyanye n’imibonano ku buryo bibangamira ubuzima bwa buri munsi
3. Kumva umuntu ahatirwa gukora imibonano nubwo nta bushake afite
4. Kwitwara mu buryo bw’uburara cyangwa bw’ubwiyahuzi mu bijyanye n’imibonano
5. Kugira ikibazo cyo kwegera abantu mu buryo bw’amarangamutima y’ukuri.
6. Kureka inshingano, akazi cyangwa umubano kubera imibonano
7. Kumva ipfunwe cyangwa kwicuza nyuma yo gukora imibonano
8. Kunanirwa guhagarika cyangwa kugabanya imibonano nubwo hari ingaruka
9. Kureba cyangwa gukoresha cyane filime z’urukozasoni cyangwa ibindi bifitanye isano n’imibonano
10. Kugira umubano udafite uburemere, ushingiye gusa ku gikorwa cy’imibonano
Mu gihe wakibonaho ibi bimenyetso kuri wakwegera abajyanama b’ubuzima bwo mu mutwe cyangwa amatsinda y’abafasha. Kugira ngo witabweho.

