TEKA NEZA
Ahi Tuna: Inyama nziza ku bifuza kugabanya ibiro
Ahi Tuna ni ubwoko bw’amafi y’umwimerere aboneka cyane mu nyanja ya Pasifika, cyane cyane ku nkombe za Hawaii, Ubuyapani, na Californie muri leta zunze ubumwe z’Amerika. Izina “Ahi” rikomoka mu rurimi rw’aba-Hawaii, risobanura “umuriro” kubera uburyo aya mafi atekwa vuba ku bushyuhe bwinshi.
Aya mafi akunze gukoreshwa mu mafunguro ya sushi, poke bowls, cyangwa atekwa nk’ifunguro rya gourmet. Ifite inyama zitukura, zoroshye kandi zifite intungamubiri nyinshi.
Akamaro ka Ahi Tuna ku buzima
– Omega-3: ifasha umutima, ubwonko, n’imitsi.
– Poroteyine nyinshi: yongera imbaraga kandi ikubaka umubiri.
– Vitamine B12 & D: Zifasha amaraso n’imikorere y’imyakura.
– Kalori nke: ibiryo byiza ku bantu bifuza kugabanya ibiro.
Nubwo Ahi Tuna itaboneka cyane mu Rwanda, amafi y’iwacu nka Tilapia ashobora gukoreshwa mu buryo bujyanye n’iyi Ahi Tuna
Uko wategura Ahi Tuna mu buryo 2 bworoshye
1. Ahi Tuna Steak (atekwa ku isafuriya)
Ibikoresho:
– Ahi Tuna
– Amavuta y’olive
– Umunyu, poivre, n’indimu
– Soy sauce
Uko bikorwa:
– Siga amafi amavuta, umunyu n’indimu.
– Shyushya isafuriya, teka buri ruhande iminota 2–3.
– Tunganya imboga cyangwa ibirayi ujyanishe.
2. Poke Bowl y’Ahi Tuna (idatekwa)
Ibikoresho:
– Ahi Tuna ikasemo uduce duto
– Umuceri wa sushi cyangwa usanzwe
– Avoka, concombre, karoti, n’inyanya
– Sauce ya soya, sesame seeds, n’indimu
Uko bikorwa:
– Tegura umuceri, ushyiremo imboga n’amafi.
– Siga sauce hejuru, ushyireho sezame
– Bitegure nk’ifunguro rya mu gitondo cyangwa rya nimugoroba.
Ivomo: Internet

