Imyidagaduro
MTN Iwacu Muzika Festival: King James yagizwe umuhanzi mukuru w’iri serukiramuco
At vero eos et accusamus et iusto odio dignissimos ducimus qui blanditiis praesentium voluptatum deleniti atque corrupti.

Umuhanzi w’umunyamwuga King James ni we wagizwe Umuhanzi Mukuru (Headliner) muri MTN iwacu Muzika Festival 2025, bivuze ko azajya asoza ibitaramo byose by’uru rugendo ruhuza imbaga y’abantu mu bice bitandukanye by’igihugu.
Ni inkuru yishimiwe cyane n’abakunzi b’uyu muhanzi, ndetse n’abafite inyota yo kongera kumva umuziki mwiza utangirwa ku rubyiniro, dore ko King James ari umwe mu bahanzi bamaze igihe kirekire mu muziki nyarwanda, bafite indirimbo zubatse amateka ndetse n’ubunararibonye mu bitaramo bikomeye.
Ibi bitaramo bizatangira muri Nyakanga 2025 bikazakomereza mu mijyi itandukanye y’u Rwanda birangire muri Kanama 2025. King James, uzwi mu ndirimbo nka Hari Ukuntu, Naratomboye, Igitekerezo, Nyuma yawe, n’izindi, azajya asoza buri gitaramo, mu gihe abandi bahanzi bazamubanziriza mu gususurutsa abitabira.
Uretse King James, uru rugendo rw’umuziki ruzaririmbamo izindi nkingi zikomeye mu muziki nyarwanda, harimo: Nel Ngabo, Ariel Wayz – umwe mu bahanzikazi bafite ijwi rikomeye n’ubuhanga bwo ku rwego rwo hejuru.
Juno Kizigenza – ukunzwe cyane mu rubyiruko, uzwi mu ndirimbo nka Mpa formula, Please me n’izindi. Kivumbi King – umusizi wihariye mu njyana ya hip hop n’uruvangitirane rwa afro-fusion.
Riderman – umunyabigwi mu njyana ya Hip Hop, ubarwa mu batangije iyi njyana mu Rwanda. Ndetse na Kevin Kade – umuhanzi ukiri muto ariko uri gutera imbere byihuse, ukomeje kwigaragaza cyane mu bahanzi bifuza kwigarurira umwanya ukomeye ku isoko ry’umuziki.
Uru rutonde rwerekana uko MTN Iwacu Muzika Festival itanga urubuga kuri buri cyiciro cy’abahanzi – abakuze n’abato – hagamijwe guteza imbere impano no kuzamura ireme ry’umuziki nyarwanda.
Amakuru yizewe agera ku InyaRwanda.com avuga ko mbere yo gutangaza King James nk’umuhanzi mukuru, abategura ibi bitaramo bari baganiriye n’abahanzi bakomeye mu Rwanda kugira ngo bahitemo uzayobora ibi bitaramo mu buryo budasanzwe.
The Ben, umwe mu bahanzi bakomeye cyane mu Rwanda no hanze yarwo, ngo yaganirijwe ariko impande zombi ntizumvikana ku mafaranga. The Ben ngo yasabye amafaranga agera kuri miliyoni 100 Frw, ibintu abategura igitaramo babonye ko binaniza uburyo bwo gutegura ibi bitaramo bizenguruka igihugu.
Na ho Bruce Melodie, nawe ngo yasabye amafaranga menshi, ariko nanone hagaragara ikibazo cy’uko uyu muhanzi afite imishinga myinshi y’akazi muri iyi mpeshyi, harimo ibitaramo, amashusho y’indirimbo ndetse n’imikoranire n’abandi bahanzi bo hanze y’u Rwanda, bituma adahabwa uwo mwanya.
Ni muri urwo rwego hafashwe icyemezo cyo guha uwo mwanya King James, nk’umuhanzi ufite uburambe, ibihangano bikora ku mitima y’abantu, kandi ukomeje kugaragaza ko ari umwe mu bahanzi bafite ubushobozi bwo gutaramira abantu benshi mu buryo buhamye.
MTN Iwacu Muzika Festival ni imwe mu nkingi za muzika nyarwanda, aho buri mpeshyi iba ari igihe cyo kwishimira ibitaramo by’umuziki wa nyarwanda bisusurutsa abantu mu buryo bwagutse, haba mu buryo bwa live cyangwa biciye ku maradiyo, televiziyo n’imbuga nkoranyambaga.
Abategura MTN Iwacu Muzika Festival 2025 bagaragaza ko abafana bakwiye gutangira kwitegura, kwitabira ibitaramo mu duce twabo, bakerekana ko bashyigikiye abahanzi b’iwabo ndetse no kwirinda ibikorwa byabaca intege nko kwinjira mu bitaramo batishyuye cyangwa guteza umutekano muke.
King James yatangajwe nk’umuhanzi Mukuru muri MTN Iwacu Muzika Festival asimbura Bruce Melodie wari umaze igihe ariwe ubiyoboye
King James yashyizwe muri ibi bitaramo mu gihe ari gukora kuri Album ye ya Cyenda