Connect with us
umurage umurage

AMAKURU

Umurage w’u Rwanda 90% uracyari mu bihugu byarukolonije

Photo: Imvaho nshya

Published

on

Ku wa 27 Ukwakira 2025, u Rwanda rwifatanyije n’Isi kwizihiza Umunsi Mpuzamahanga wahariwe kuzirikana no kubungabunga umurage ushingiye ku majwi n’amashusho. Ni umunsi wibutsa Abanyarwanda ko 90% by’umurage wabo ukiri mu ngoro z’amahanga, by’umwihariko mu Bubiligi no mu Budage.

Inteko y’Umuco yatangaje ko hari umurage w’amateka warimo imigogo y’abami, uduhanga tw’Abanyarwanda, amafoto, indirimbo, inyandiko ndetse n’imibiri y’abakurambere, bikiri mu ngoro ndangamurage y’Abadage. Ibyo byose byagombye kuba biri mu Nzibutso z’Amateka y’u Rwanda.

Ambasaderi Masozera Robert, Intebe y’Inteko y’Umuco, yavuze ko hari bike mu byo ibyo bihugu byakolonije u Rwanda byamaze kugarura, ariko ko hakiri urugendo rurerure.

Advertisement

Yagize ati: “Umurage mwinshi w’u Rwanda uri hanze kandi harakiri akazi ko komenya uwo murage uwo ariwo no gushaka ubuhamya ko wavuye mu Rwanda koko kuko bo baracyumva ko ari uwabo.”

Kugeza ubu, Inteko y’Umuco ibitse indirimbo 4095 n’amafilime mbarankuru 20. Ibyinshi muri byo byakuwe hanze, cyane cyane mu Bubiligi. Hari n’umurage wangiritse burundu mu gihe cya Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.

Amb. Masozera yasabye Abanyarwanda bafite umurage w’amajwi n’amashusho kuwurinda kwangirika, bakawushyikiriza ububiko bw’Igihugu cyangwa bagahugurwa uko bawubika neza.

Yagize ati: “Amakuru yose waba ugifite ajyanye na bwa bukasete bwa kera, cyangwa ibisahane (Disc), bamenye ko uwo murage uri mu kaga kandi hano mu bubiko bw’Igihugu dufite uburyo bwo kubyakira kandi bikabikwa neza.”

Ubuyobozi bw’Inteko y’Umuco buvuga ko umurage usigaye ubikwa hakoreshejwe ikoranabuhanga, hagamijwe kuwurinda kwangirika no kuwuraga abazabaho mu binyejana bizaza. Ibi bikaba ari intambwe ikomeye mu kurinda amateka y’Abanyarwanda bo hambere.

Advertisement

Umurage ndangamuco si indirimbo, amafoto cyangwa imigogo gusa ni isano y’ubuzima, umuco n’amateka y’Abanyarwanda. Kuba 90% byawo bikiri hanze y’igihugu ni ikibazo cy’ubusugire bw’umuco, kandi bisaba ubufatanye bw’inzego za Leta, abashakashatsi, n’abaturage.

Click to comment

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Trending

Designed by Viva Rwanda Digital Media