Connect with us

Sports

Cristiano Ronaldo na Lionel Messi banditse amateka mashya

Published

on

Kapiteni w’ikipe y’igihugu ya Portugal, Cristiano Ronaldo, yanditse amateka mashya aho aho yabaye umukinnyi umaze gutsinda ibitego byinshi mu gushaka itike y’igikombe cy’Isi, naho mukeba we kapiteni wa Argentine, Lionel Messi, yandika amateka ayo kuba ari we umaze gutanga imipira myinsi ivamo ibitego mu ikipe y’igihugu.

Ku wa Kabiri tariki 14 Ukwakira 2025 ni bwo Portugal yanganyije na Hungray ibitego 2-2 mi mikino yo gushaka itike y’igikombe cy’Isi cya 2026 kizabera muri Canada, Mexico na Leta Zunze Ubumwe za Amerika yo mu itsinda F.

Ibitego bya Portugal byose byatsinzwe na Cristiano Ronaldo ku mupira yahawe na Nelson Semedo ku munota wa 22 ndetse no ku mupira yahawe na Nuno Mendes ku munota wa 45+3. Yahise yandika amateka yo kuba umukinnyi umaze gutsinda ibitego byinshi mu gushaka itike y’igikombe cy’Isi aho afite ibitego 41. Akurikirwa na Carlos Ruiz aho afite 39 mu gihe Messi we afite ibitego 36.

Muri rusange Cristiano Ronaldo amaze gutsinda ibitego 948 aho abura 52 ngo yuzuze 1000.

Advertisement

Nyuma y’ibi, mukeba we Lionel Messi nawe yahise yandika amateka mashya mu mukino wa gicuti ikipe y’igihugu ya Argentine yatsinzemo Puerto Lico ibitego 6-0 mu rukerera rwo kuri uyu wa Gatatu. Yatanze imipira ibiri yavuyemo ibitego ahita aba umukinnyi umaze gutanga imipira myinshi ivamo ibitego mu ikipe y’igihugu.

Messi yujuje imipira 60 yavuyemo ibitego akaba ari we uri ku mwanya wa mbere ku Isi. Akurikirwa na Neymar ufite imipira 59 yavuyemo ibitego. Muri rusange Messi amaze gutanga imipira 398 ivamo ibitego akaba abura ngo yuzuze  400.

Loading

Advertisement
Click to comment

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Trending

Designed by Viva Rwanda Digital Media