AMAKURU
Umujyi wa Kigali ugiye kujya utanga 50% mu gufatanya n’abaturage kubaka imihanda
Umujyi wa Kigali watangaje impinduka mu buryo wafatanyaga n’abaturage kwiyubakira imihanda, aho ubu uzajya ubaha 50% na bo bakitangira 50% by’ikiguzi gisabwa ngo umuhanda urangire.
Gahunda Umujyi wa Kigali wafatanyagamo n’abaturage kwiyubakira imihanda ya kaburimo ijya mu nsisiro yatangiye abaturage bagatanga 30% by’ingengo y’imari ikenewe, Umujyi wa Kigali ukabongereraho 70%.
Umuyobozi w’Umujyi wa Kigali wungirije ushinzwe Imiturire n’Ibikorwaremezo, Dusabimana Fulgence, ubwo yari mu muganda udasanzwe wo kubaka umuhanda wa kilometero 1,7 mu Murenge wa Jabana mu Karere ka Gasabo, ku wa 7 Werurwe 2026, yavuze ko kubera ubusabe bw’abaturage benshi bashaka kunganirwa mu kwiyubakira imihanda, hafashwe icyemezo cyo guhindura uburyo byakorwagamo, hagatangwa 50%.
Ati “Ni n’amahirwe twagize ko abaturage babyitabiriye cyane biza kugaragara ko ubuyobozi butazakomeza kubasha kubaha serivisi bose, biza kwiganwa ubushishozi dusanga kugira ngo tubashe gufasha abantu benshi ari uko twazamura tukageza kuri 50% n’umujyi ugatanga 50%.”
Dusabimana yavuze ko ubu hari imihanda ireshya na kilometero 20 iri kubakwa yari yarasigaye itararangira ariko mu mezi abiri cyangwa atatu bizongera kugenda ku muvuduko byahozeho.
Ati “Ubu dufite ibilometero 20 nyuma y’uko turimo kurangiza iyari yasigaye itarangiye ubu hari ibilometero 20 tugiye gutangira mu mezi nk’abiri cyangwa atatu ari imbere, ibyo ni byo bizagaragaza ko gahunda irimo kwihuta kandi irimo gutanga ubusaruro ukomeye ariko nongera kubwira n’abanyakigali ko na babandi babitangiye bakoraga 100% ntibahagarike ahubwo tuzajya dukomeza dufatanye.”
Umujyi wa Kigali mu 2025 wavuze ko mu mwaka wa 2024/2025 hari imihanda ingana na kilometero 12 abaturage biyubakiye ku ruhare rwabo

