Kuri uyu wa 26 Nzeri 2024 irushanwa rya kabiri riruta ayandi yose ku mugabane w’ uburayi mu makipe, hasojwe umunsi wa mbere. Ni imikino yagaragayemo udushya dutandukanye, hanandikwa amateka atandukanye.
Umukino wagombaga guhuza Qarabag yo muri Azerbaijan yari yasuye Tottenham Hotspurs yo mu Bwongereza, uyu mukino watangiye ukereweho iminota irenga 30 kubera Qarabag yatinze kugera kuri Tottenham Hotspurs Stadium hagombaga kubera uyu mukino, yatindijwe na “gari ya moshi” yari yabimye inzira. Umutoza José Mário dos Santos Mourinho Félix w’ umunya-Portugal yakomezaga kwandika amateka mashya yo kuba umutoza wa mbere utoje amakipe 9 atandukanye mu marushanwa y’ amakipe y’ iburayi. Muri aya makipe harimo: S.L Benfica, FC Porto, Chelsea, Inter, Real Madrid, Manchester United, Tottenham Hotspurs, AS Roma na Fenerbahçe ari gutoza kugeza ubu.
Reka turebere hamwe uko amakipe yitwaye kuri uyu mugoroba wo kuwa 27 Nzeri:
Tottenham yihanangirije Qarabag nyuma y’ ikarita y’ umutuku yeretswe Radu-Matei Drăgușin ku munota wa 8
Ni uko amakipe asoje umunsi wa mbere wa UEFA Europa League ahagaze ku rutonde rwagateganyo, Man U isoreje ku mwanya wa 20.