UEFA Ueropa League 2024/25: iratangira kuri uyu wa gatatu.

Irushanwa rya UEFA Ueropa League rya kabiri ry’ amakipe rikomeye ku mugabane w’ uburayi riratangira ku mugoroba wo kuri uyu wa 25 Nzeri 2024. Iyi  UEL season 2024/25 nayo yaje mu isura nshya nk’ iya mukuru wayo UCL yo gukinwa mu buryo bwa phase league. Iyi UEL ku nshuro ya mbere rigiye kwitabirwa n’ amakipe 36 aho kuba 32 nyuma yaho bivuguruwe n’ ishyirahamwe ry’ umupira w’ amaguru ku mugabane w’ uburayi UEFA.

Uku niko amakipe agomba kwesurana ku munsi wa mbere w’ iri rushanwa.

 

Kuri uyu mugoroba rero hateganyijwe imikino 9 indi 9 isigaye ikazakinwa kuwa kane, imikino iteganyijwe kuri uyu wa gatatu ni iyi ikurikira:

Amakipe atandukanye nka Man U, Galatasaray, FC Porto, Lazio, Real Sociedad n’ andi atandukanye aratangira urugendo ruyerekeza kuri Estadio San Mamés ubwo hazaba hakinwa umukino wanyuma w’ iri rushanwa  tariki 21 Gicurasi 2025.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *