Sobanukirwa uburyo UEFA Europa Conference League 2024/25 izakinwamo.

Ku gicamunsi cyo kuri uyu wa 30 Kanama habaye tombora ya UEFA Europa Conference League 2024/25 mu muhango wabereye i Monaco mu Bufaransa ari naho ari na ho hanabereye tombora wa mukuru UEFA Ueropa League.

Iyi UEFA Europa Conference League nayo ntabwo izongera gukinwa mu matsinda kuko nayo yaje  mu isura nshya nk’ iya bakuru bayo UEFA Ueropa League na UEFA Champions League zombi zizakinwa mu buryo bwa phase nkuko amashampiyona akinwa aho babanza bagakina imikino imwe nyuma hakazakinwa iyo kwishyura, gusa umwihariko w’ iyi Europa Conference League yo buri kipe izakina imikino umunani, ine murugo n’ indi ine hanze, ikine n’ amakipe umunani atandukanye kuko nta mikino ibanza n’ iyo kwishyura izabaho buri kipe izakina n’ indi inshuro imwe gusa.

Nyuma yo gukina muri izi phase amakipe umunani azaba afite amanota meza kurusha andi azahita abona itike ya ⅛, naho andi makipe 16 akurikiyeho, ubwo ni ukuvuga ikipe ya 9 kugera kuya 24 azahita akina playoff hanyuma umunani zatsinze zizasanga zazindi umunani zabaye izambere, hanyuma zigakina ⅛ nkuko zisanzwe zikina knockout stage. Si amatsinda yonyine yahindutse kuko n’ umubare w’ amakipe yitabira wazamuwe akava kuri 32 akagera kuri 36.

Amakipe azahura mu buryo bukurikira aho buri kipe izakina na buri kipe ziri ku murongo biteganye :

Iyi mikino izatangira tariki 25 Nzeri mu gihe umukino wa nyuma uzakinwa tariki 28 Gicurasi 2025, ukazabera  ku kibuga cya Śląsk Wrocław yo muri Pologne.

 

The Wrocław Stadium ya Śląsk Wrocław yakira abafana 42,771 bicaye neza niyo izakira umukino wa nyuma tariki 28 Gicurasi umwaka utaha wa 2025.

Umupira uzakinwa muri UEFA Europa Conerence League Season 224/25 wakozwe n’ uruganda DECATHLON.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *