Connect with us

AMAKURU

Siba ibyo wanditse ! Olivier Nduhungirehe yakebuye Oswald wavuze ko Munyakazi Sadate ntakibi yavuze

Published

on

nduhungirehe oswakim
Photo: Internet

Ambasaderi Olivier Nduhungirehe yagaragaje ko umunyamakuru Oswald Oswakim yakoze amabara kuba yihandagaje akagaragaza ko Munyakazi Sadate ntakosa afite ubwo yavugaga ko “Abarundi n’Abanyekongo bazajya baza gukubura no gukoropa Tuwalete mu Rwanda muri 2050”.

Ni ubutumwa yashyize (Reply) ku bwa Oswald Oswakim kuri uyu wa Kane Tariki 16 Ukwakira 2025 asa n’umukebura mu buryo bukomeye.

Mu magambo ye Oswald Oswakim kuri X yanditse ati:”Ubu butumwa bwa @SadateMunyakazi ko nta nabi numvisemo abamuteye amabuye babitewe n’iki?

Advertisement

Urugero: Muri Qatar byagorana kubona umwenegihugu ukora iyi mirimo Sadate yatanzeho urugero. Ikorwa n’abapagasi baturuka mu bihugu bikiri inyuma mu majyambere”.

Akibona ubwo butumwa Olivier Nduhungirehe yahise amusubiza ati:”Please delete! Ujye umenya ko uri umunyamakuru ukurikirwa na benshi”.

Uretse na Olivier Nduhungirehe mu bandi bari batanze ibitekerezo kuri ubwo butumwa bwa Oswald bushimangiza amagambo ya Sadate Munyakazi ni Fabrice Umukunzi kuri (X), wagaragaje ko bitari ngombwa ko Sadate avuga amazina y’Ibihugu ati:”Komba neza,

Advertisement

Hanyuma se buriya byari ngombwa ku mentioning amazina y’ibihugu ? Please, tuge tunenga tunakosorana kuko birafasha”.

Ibyo yabigarutseho mu butumwa yanditse kuri X mu gitondo cyo kuri uyu wa Kane, yagaragaje ko aticuza kuba yaratangaje aya magambo.

Yanditse ati:”Iyo uri umuyobozi aho guteza imbere abo uyobora n’igihugu cyawe ahubwo ukirirwa wigisha urwango, amacakubiri n’ubugome, uba uraga abaturage bawe kuzaba abagaragu b’ibindi bihugu, Uku ni ukuri. Abarundi n’Abanye-Congo nimutava mu nzira yo kwanga u Rwanda n’Abanyarwanda nk’uko mwirirwa mubitozwa, muzarangira mwoza ubwiherero munakubura imihanda yacu, ibi si ibanga si igitutsi ahubwo ni ukuri.”

Advertisement
Click to comment

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Trending

Designed by Viva Rwanda Digital Media