Gatsinzi Emmery uzwi nka Riderman ukunzwe nabatari bacye ni umwe mu bahanzi baba raperi bamaze igihe kirekire mu muziki Nyarwanda yatangajeko kuri uyu wa Gatanu tariki ya 27 Nzeri guhera saa kumi n’ebyiri z’umugoroba azasusurutsa abatuye mu karere ka Muhanga
Ni igitaramo kizabera ahitwa muri Yaounde Bar&Resto bakunze kwita kuka Etaje nubundi hasanzwe habera ibitaramo bitandukanye kuzinjira muri iki gitaramo bizaba ari ukwishyura amafaranga ibihumbi bitanu (5000 frw) vip n’ibihumbi bibiri (2000 frw) ahasanzwe
Umuhanzi Riderman yiteguye kuzasusurutsa abatuye muri ako karere ka Muhanga abinyujije mu ndirimbo ze zakunzwe cyane nka Nkwite nde Igicaniro Nkwiye igihano Inyuguti ya R nizindi nyinshi iki gitaramo kandi kikaba kizayoborwa na Mc Hero Rwanda uzwi mukuyobora ibitaramo bitandukanye