AMAKURU
RIB iraburira abato kwirinda ababashukisha impano

Urwego rw’igihugu rw’ubugenzacyaha RIB, rurakangurira abakiri bato kwirinda ababashukisha impano kuko babafiteho imugambi mibi ku buzima bwabo.
Ni mu butumwa uru rwego rwatambukije kuri X:
Bana, mwirinde abantu biyita abagiraneza bakabashukisha impano zitandukanye.
Burya si ko bose ari abagira neza cyangwa babakunze, abenshi ni abashaka kubashora mu bikorwa by’ubusambanyi!