Connect with us

MU MAHANGA

RDC: Constant Mutamba yasabiwe igihano cy’imyaka 10 y’imirimo y’agahato

Published

on

mutamba
Photo: Internet

Ubushinjacyaha bwa Leta ya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo bwasabiye Constant Mutamba, wahoze ari Minisitiri w’ubutabera, igihano cy’imyaka 10 y’imirimo y’agahato. Ubu busabe bunajyanwa n’ibihano bikomeye birimo kunyagwa uburenganzira bwa politiki mu gihe cy’imyaka 10 nyuma yo kurangiza igihano, kubuzwa burundu gukora mu nzego za Leta, kutemererwa kurekurwa ku mbabazi cyangwa ku buryo bwa gisanzwe, ndetse no kugarura yose miliyoni 19,9 z’amadolari akekwaho kunyerezwa.

Mutamba ahakana ibyo ashinjwa, akavuga ko ari ikinamico ya politiki igamije kumusenya kandi ko nta na rimwe yigeze anyereza umutungo wa Leta.

Mutamba akekwaho kunyereza hafi miliyoni 20 z’amadolari zari zigenewe kubaka gereza ya Kisangani, amafaranga akavugwa ko yanyujijwe muri sosiyete itazwi neza yitwa Zion Construction nta piganwa ryabaye cyangwa uburenganzira bw’inzego zibishinzwe bwahawe.

Advertisement

Mutamba ashinja abamukurikiranye ko ari uburiganya bugamije kumuhirika muri politiki, akemeza ko ari we wibasiwe ku bushake. Abakurikirana urubanza bemeza ko ibimenyetso ubushinjacyaha bwashyikirije urukiko bikomeye, ariko uregwa avuga ko ari intambara ya politiki yamushoweho. Urubanza ruracyakomeje.

 

Advertisement
Click to comment

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Trending

Designed by Viva Rwanda Digital Media