Entertainment
Prince Salomon yashimye Imana mu ndirimbo nshya ‘God Thank You’ – Reba VIDEO
Neque porro quisquam est, qui dolorem ipsum quia dolor sit amet, consectetur, adipisci velit, sed quia non numquam.
Umuhanzi Prince Salomon yasohoye indirimbo nshya yise “God Thank You”, ifite ubutumwa bukomeye bwo gushimira Imana ku byo yamukoreye byose, yaba mu bihe byiza ndetse no mu bihe bikomeye yanyuzemo.
Mu magambo yuzuye icyubahiro n’ishimwe, Prince Salomon yavuze ko yanditse iyi ndirimbo afite umutima wuzuye ishimwe.
Ati ” Hari byinshi Imana yankoreye, sinshobora kubiterura byose, ariko umutima wanjye waravuze nti: Mana, ndagushimiye. Nahisemo kwandika indirimbo kugira ngo mbikore mu buryo butazibagirana – nshime Uwiteka mu ijwi ryanjye n’umuziki wanjye.”
Avuga ko iyi ndirimbo ivuga by’umwihariko ku rukundo rw’Imana, ubuzima no kuyishimira nubwo ubuzima bushobora kutaba butunganye.
Ati ” Ni indirimbo ifite umwihariko kuko yibutsa buri wese ko gushima Imana bidategerezwa kuba mu byishimo gusa, ahubwo no mu bihe bigoye, umuntu ashobora kwibuka ko hari byinshi Imana yakoze.”
Prince Salomon ashingira ku magambo yo muri Zaburi 103:2 n’1 Abatesalonike 5:18, yagiye amubera isoko y’inkomezi mu rugendo rwo kwandika iyi ndirimbo:
Ati ” Iyo ushoboye guhumeka, ubasha kugenda, ukagira amahoro, ibyo byose ni impamvu yo kuvuga ‘God Thank You’.”
Amashusho y’iyi ndirimbo nayo agaragaza urugendo rwo kwizera. Prince Salomon avuga ko atari ibintu byoroshye kuyategura, ariko imbaraga z’Imana zamubereye inkomezi:
Ati “Nabanje gutekereza ko bitazashoboka… ariko narasenze, mvuga nti ‘Mana, niba iyi ndirimbo ari wowe wayinteye ku mutima, uzayitunganya’ – kandi koko Imana yarabikoze.”
“God Thank You” iri kuri YouTube, ndetse no ku zindi mbuga zicururizwaho umuziki nka Spotify na Apple Music.
