Connect with us

MU MAHANGA

Perezida Ruto yashyize intumwa ya Kenya i Goma iri mu maboko ya AFC/M23

Published

on

GxgnwmuWIAA0u1k 1

Perezida wa Kenya, William Samoa Ruto, yakoze impinduka zikomeye mu bahagarariye igihugu cye muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (RDC), anashyiraho  intumwa nshya  izakorera mu mujyi wa Goma, uri mu maboko ingabo za AFC-M23.

Mu kwezi kwa Werurwe 2025, Ruto nibwo yari yashyizeho Peter Tum nk’Ambasaderi mushya i Kinshasa, asimbuye Shem Amadi, wahoze ari Colonel mu ngabo z’ikirere za Kenya. Amadi yari amaze igihe kirenga umwaka yemejwe na  Kinshasa, ariko Perezida wa RDC, Félix Tshisekedi yanze kumwakira ku mugaragaro.

mu gihe hari hatarashira hashize amezi atarenga 5, kuri uyu wa Kane Ruto yongeye gukora impinduka, ashyiraho Moni Manyange nk’Ambasaderi mushya wa Kenya i Kinshasa.

Advertisement

Ruto yashyizeho Judy Kiaria Nkumiri nk’intumwa nkuru (Consul General) ya Kenya i Goma. Umurwa mukuru w’Intara ya Kivu y’Amajyaruguru, ugenzurwa n’ingabo za AFC-M23.

Iyi gahunda yo gushyira intumwa ya Kenya i Goma ishobora kuba ifitanye isano n’uruhare rwa Nairobi mu bikorwa byo kugarura amahoro mu burasirazuba bwa RDC, n’ubwo hari amakenga ku mutekano n’imikorere isanzwe y’ibiro bya dipolomasi muri ako karere.

Kenya ifitanye umubano w’igihe kirekire na RDC, cyane cyane mu rwego rw’ubucuruzi, ishoramari, n’ubufatanye mu kubungabunga amahoro. Muri 2022, Kenya yohereje ingabo mu burasirazuba bwa Congo mu rwego rw’ingabo za EACRF (East African Community Regional Force), ariko zaje gukurwamo nyuma yo kutumvikana ku mpande zombi.

Advertisement

Kugeza ubu, ntabwo Guverinoma ya RDC iragira icyo itangaza ku by’izi mpinduka zakozwe na Perezida Ruto.

WhatsApp Image 2025 08 15 at 21.50.07 1be02368

WhatsApp Image 2025 08 15 at 21.50.07 1be02368

ITANGAZO

KENYA

Click to comment

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Trending

Designed by Viva Rwanda Digital Media