Connect with us

AMAKURU

Perezida Ndayishimiye yasabye Papa gusura Uburundi no kubuha Karidinali

Published

on

14a59aa0 794f 11f0 aaf6 d3dc859efb2f.png
Photo: Internet

Perezida w’Uburundi, Varisito Ndayishimiye, yasabye Papa Leo XIV gusura Uburundi no kubuha Karidinali muri Bazilika ya Mugera, mu rwego rwo gushimangira umubano hagati ya Vatican n’Uburundi.

Perezida w’u Burundi, Varisito Ndayishimiye, yasabye Papa Leo XIV gusura igihugu cye akagisomeramo Misa y’amateka, ndetse no kugiha Karidinali ushinzwe gucunga Bazilika ya Mugera.

Paruwasi ya Mugera, iri mu Ntara ya Gitega hagati mu Burundi, yashyizwe ku rwego rwa Bazilika ntoya, iba iya mbere mu gihugu iheshejwe iryo teka.

Advertisement

Ibirori byo gufungura Bazilika ya Mugera byayobowe na Karidinali Pietro Parolin, Umunyamabanga wa Papa Leo XIV.

Perezida Ndayishimiye, wari witabiriye ibi birori byabaye ku munsi w’Asomusiyo, yavuze ko ari ishema n’agaciro kuba Bazilika ya Mugera yarahariwe Yezu Kristu, ikaba ingoro ya Papa.

Yavuze ko, uretse gushimangira umubano mwiza na Vatican, iyi Bazilika izateza imbere ubukungu kuko izakurura ba mukerarugendo benshi, bityo u Burundi bukinjiza amadovize.

Advertisement

Ndayishimiye yashimiye Papa Leo XIV kuba iyi Bazilika ari yo ya mbere yagennye kuva yaba Umushumba wa Kiliziya Gatolika ku Isi, amusaba kuyihoza ku mutima no kuzayisomeramo Misa y’amateka.

Yagize ati: “Mbere na mbere turamutumiye kuzasomeramo Misa igihe azabona ko bikwiye; aze mu rugo rwe, ayituremo igitambo cya Misa ndetse anaharyame, kuko guhera uyu munsi hahindutse iwe.”

Yasabye Papa Leo XIV kuzahora yibuka “imfura ye,” amwizeza ko Bazilika ya Mugera izaba ahantu ho guhurira n’Imana, ikibanza cy’amahoro ndetse no gukura amaboko mu mufuka.

Advertisement

Perezida Ndayishimiye yasabye kandi Umushumba wa Kiliziya Gatolika ku Isi guha u Burundi Karidinali.

Ati: “Muzatubwirire Papa muti ‘Bazilika barayibonye, ariko haracyasigaye Karidinali wo kuyigucungira.’”

Yavuze ko yifuza ko abazasengera muri Bazilika ya Mugera mu Burundi bose baziyumva nka Petero Mutagatifu.

Advertisement

Mu 1908, mu gihe cy’umwami Mwezi Gisabo, ni bwo Paruwasi ya Mugera yubatswe itangijwe n’abamisiyonari babiri, Padiri Van Der Burgt na Padiri Van Der Wee.

Mu 1922, ubwo Uburundi bwabaga Vicariat yigenga, Paruwasi ya Mugera yahise iba icyicaro cy’Umwepiskopi wayo wa mbere, Musenyeri Julien Louis Gorju, bityo ihinduka katedrale ya mbere mu Burundi.

Mugera hahoze hitwa ‘Mu mana za Mugera’ ni yo yibarutse Abasaseredoti ba mbere b’Abarundi, Padiri Patrice Ntidendereza na Emile Ngendagende, bahawe ubupadiri na Musenyeri Gorju mu 1925.

Advertisement

Mugera kandi ni ho hatangiriye imiryango myinshi y’abihebeye Imana, hanashingwa ishuri rya mbere ryisumbuye mu Burundi, Seminari Ntoya ya Mugera, mu 1926.

GyZ7 F9XcAcIEsA 1024x683

Click to comment

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Trending

Designed by Viva Rwanda Digital Media