Nishimwe Naomie wambitswe ikamba rya Nyampinga w’u Rwanda mu 2020 yemejeko we n’umukunzi we Michael Tesfay biyemeje kuzarushinga mumpera z’uyu mwaka
Iyi tariki y’ubukwe bwabo bayitangaje nyuma y’uko muri Mutaryama 2024 Nishimwe Naomie yambitswe impeta y’urukundo na Michael Tesfay
Inkuru y’urukundo rwaba bombi yatangiye kumenyekana cyanee muri Mata 2022 binyuze mu itangazamakuru
Icyo gihe aba bombi bagiye bagaragara hirya no hino ku isi mubikorwa bitandukanye bari kumwe biragoye ko aho umwe yabaga ari wasangaga undi adahari