Ntwari Fiacre yahishuye ibanga ryatumye yerekeza muri Kaizer Chief

Umunyezamu w’ikipe y’igihugu Amavubi, Ntwari Fiacre yatangaje ko uwahoze ari umutoza we Greg Etafia ari we watumye azamura urwego bigatuma abengukwa n’amakipe atandukanye harimo Kaizer Chief yaje no kumusinyisha.

 

Ntwari wazamukiye mu ishuri rya ruhago rya APR FC, yerekeje muri Afurika y’Epfo mu mwaka wa shampiyona wa 2023-2024, aho yaje kuba umwe mu banyezamu beza muri Shampiyona y’iki gihugu ari kumwe na TS Galaxy yakiniraga.

Uyu musore w’imyaka 24, yamaze imikino umunani atinjizwa igitego muri 18 yakinnye muri Shampiyona y’icyiciro cya mbere, mu gihe muri rusange izamu rye ryeraga mu mikino 13 muri 32 yakinnye mu marushanwa yose.

Ibi byakuruye amaso y’amakipe atandukanye muri Afurika y’Epfo, birangira asinyishijwe n’imwe mu makipe akomeye yaho Kaizer Chief , ikintu uyu munyezamu w’Amavubi avuga ko cyatewe n’uwari umutoza w’abanyezamu mu ikipe ya TS Galaxy Greg Etafia.

Aganira na iDiski Times, Ntwari Fiacre yagie ati: “Etafia yaramfashije cyane mu mwaka wa mbere kubera ko yabaye umunyezamu igihe kinini muri iyi shampiyona.”

“Yakomeza kumbwira uko nitwara atuma nzamura urwego buri munsi. Buri mukino yabaga ambwira ati: ‘Umva musore, ni wowe munyezamu wa mbere’, byanyongereraga imbaraga cyane’.”

Ntwari Fiacre ari ku rutonde rw’abakinnyi 36 bahamagawe n’umutoza Torsten Frank Spittler ngo bitegure imikino ibiri y’amajonjora yo gushaka itike y’igikombe cya Afurika u Rwanda ruzahuriramo na Libya na Nigeria mu kwezi gutaha.

Uyu mbere yo kwerekeza muri Afurika y’Epfo, yakiniye amakipe ya APR FC, Marines FC na AS Kigali.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *