Umuvugizi wa Guverinoma ya Congo, Patrick Muyaya, arahamagarira abaturage ba Kongo gushyira ku ruhande ibyo batandukaniyeho muri politiki no kwerekana ko bakunda igihugu cyabo mu gihe cy’ibyo yita “ubushotoranyi bw’u Rwanda ndetse n’abaruhagarariye AFC/M23”.
Minisitiri w’itumanaho n’itangazamakuru, akaba n’umuvugizi wa guverinoma yari yakiriwe mu kiganiro “Tubwire ukuri,” kiyobowe na Élysée Odia, agaragaza ko nubwo ubutegetsi bufite intenge nyinshi bukwiye kwihanganirwa mu gihe intambara yo mu burasirazuba itararangira.
Yatangaje ko Abanyekongo benshi bemeza ko intambara ikomeje ari iyo kurwanya ubutegetsi buriho, mu gihe ukuri kwerekana ko Abanyekongo ubwabo ari bo bapfa.
Yatangaje ati:
“Iyi ntambara ntabwo ari intambara yo kurwanya ubutegetsi; ni intambara kuri Congo. Umutungo ukoreshwa, abasirikare bapfira ku rugamba, ni Abanyekongo.”
Ati: “Ni ngombwa kwibuka ko n’iyo waba udakunda Perezida Tshisekedi cyangwa guverinoma ye, urwango wanga icyo wita ‘ubutegetsi’ ntirugomba guhisha urukundo ukunda Congo n’abaturage ba Congo. Kubera ko niba ukunda igihugu koko, udashobora kwihanganira cyangwa kwemera ibibera muri iki gihe mu Burasirazuba”.
Ibyatangajwe na Minisitiri Muyaya birumvikana nko gukangurira abantu gushyira ingufu no guhanga amaso ku bibera mu burasirazuba bw’igihugu, bakirengagiza amakosa yose arimo gukorwa n’ubutegetsi hirya no hino mu bindi bice by’igihugu, kimwe mu bintu bishobora no kuba bituma Leta ya Kinshasa ikomeza gushyira imbere intambara mu mwanya w’ibiganiro.

