AMAKURU
Nduhungirehe yanyomoje Okitundu wagoretse imvugo ya Amerika ku byo RDC isabwa
Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga w’u Rwanda, Amb. Olivier Nduhungirehe, yanyomoje Léonard She Okitundu Lundula wabaye Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga n’Ubutwererane wa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo na Minisitiri w’Intebe Wungirije wayo, washatse kugoreka icyemezo cya Amerika ku cyagarura amahoro mu Karere k’Ibiyaga Bigari.
Okitundu Lundula yabaye Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga, imyaka itatu kuva mu Ukuboza 2016 kugera muri 2019.
Okitundu Lundula yifashishije imbuga nkoranyambaga yagaragaje ko Amerika iheruka gufatira ibihano ingabo z’u Rwanda kubera gufasha AFC/M23 uhanganye n’ubutegetsi bwa RDC.
Uyu mugabo yakomeje agaragaza ko “u Rwanda rwanasabwe gukura abasirikare barwo ku butaka bwa RDC” yerekana ko ateze kureba niba u Rwanda ruzabikora ngo kuko ari byo byazana amahoro mu Karere.
Minisitiri Nduhungirehe, yahise amusubiza adaciye ku ruhande, amwereka ko ibyatuma amahoro ahinda mu Burasirazuba bwa RDC atari ibyo uyu Munye-Congo yavuze, ahubwo ko hari ibisubizo bibiri by’ingenzi byatanzwe.
Muri byo yerekanye ko Amerika yategetse RDC gusenya no kurandura burundu umutwe w’Iterabwoba wa FDLR ugizwe n’Abanyarwanda basize bakoze Jenoside yakorewe Abatutsi, wahawe intebe muri icyo gihugu, ndetse ukaninjizwa no mu Ngabo za FARDC.
Yagize ati “Uri kuvuga ibyo wasomye bihengamiye ku ruhande rumwe kandi bibogamye mu itangazo rya Minisiteri ya Leta Zunze Ubumwe za Amerika. Wibagiwe mu by’ukuri igice cy’ingenzi cy’iryo tangazo aho Leta zunze Ubumwe za Amerika zasabye RDC mbere na mbere gusenya umutwe wa FDLR vuba na bwangu.”
Yanamwibukije ko uwo mwanzuro atari mushya, kuko wari wemerejwe mu nama z’abaminisitiri bari mu biganiro bigamije amahoro byabereye i Luanda muri Angola.
Yerekanye ko mu nama ya mbere y’abaminisitiri ari bwo uwari Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga wa RDC, Christophe Lutundula, ku wa 21 Weurwe 2024, yagaragarije bagenzi be b’u Rwanda na Angola, gahunda yo gusenya FDLR kandi ko ingingo yo gusenya burundu FDLR yatanzwe na Lutundula.
Abaminisitiri bemeranyijwe kuri iyo gahunda yo gusenya FDLR, u Rwanda na rwo rukazakuraho ingamba zarwo z’ubwirinzi.
Yanerekanye kandi ko uwo mwanzuro ari na wo abaminisitiri bashyizeho umukono ku wa 25 Ugushyingo 2025, n’i Washington ku wa 27 Kamena 2025.
Amb Nduhungirehe yakomeje agaragaza ko nyuma y’imyaka hafi ibiri, ibyo bibaye, ikibabaje ari uko RDC ikomeza kugenda yibutswa n’abahuza gushyira mu bikorwa ibyo yiyemeje.
Ati “Ikibabaje ni uko uru rugendo rwose rwa hafi imyaka ibiri kugeza uyu munsi, nyuma y’uko Christophe Lutundula yiyemeje abyiyemeje, RDC yakomeje kudushyira mu gihirahiro, aho abahuza batandukanye bahatirizwa kuyibutsa buri gihe ibyo ubwayo yiyemeje.”
Amasezerano y’amahoro ya Washington yasinywe bwa mbere tariki ya 27 Kamena 2025, ashimangirwa ku ya 4 Ukuboza uwo mwaka mu muhango witabiriwe na Perezida Kagame, Félix Tshisekedi na Donald Trump.
Leta ya RDC ntiratangira gusenya FDLR ahubwo yakomeje guha uyu mutwe ubufasha burimo intwaro, ibiribwa n’amafaranga, bikorana mu kurwanya ihuriro AFC/M23 rigenzura ibice byinshi mu ntara ya Kivu y’Amajyaruguru na Kivu y’Amajyepfo.

