Uganda
Museveni yaburiye Abanya-Kenya binjiye muri Uganda bigize inzobere mu myigaragambyo
Perezida Yoweri Museveni, yemeje ko Abanya-Kenya babiri binjiye muri Uganda gushyigikira Robert Kyagulanyi uzwi nka Bobi Wine, mu bikorwa byo kwiyamamaza bamaze kurekurwa nyuma yo gufungwa iminsi 38 bashinjwa guteza imyivumbagatanyo.
Abo Banya-Kenya babiri ni Bob Njagi na Nicholas Oyoo bageze muri Uganda muri Nzeri 2025 bashaka gushyigikira Bobi Wine uri mu bikorwa byo kwiyamamariza kuyobora igihugu cya Uganda mu matora ateganyijwe mu ntangiriro za 2026.
Ku itariki ya 1 Ukwakira, abo Banya-Kenya babiri baje gutabwa muri yombi n’abagabo bambaye imyenda ya gisirikare mu gace ka Kira, mu Karere ka Wakiso.
Mu kiganiro Perezida Museveni yagiranye n’Urwego rw’Itangazamakuru rwa Uganda (UBC) ku wa 8 Ugushyingo 2025, yavuze ko abo bagabo bashinjwa guteza imyivumbagatanyo, kandi ko bamaze kurekurwa ndetse bagashyikirizwa Ambasade ya Kenya muri Uganda.
Ati “Muri Uganda dufite ubutasi bukora neza. Hari Abanya-Kenya babiri twataye muri yombi. Bamaze igihe hano ndabazi, nubwo ntibuka amazina yabo. Baraje bakorana n’itsinda rya Kyagulanyi, bigize inzobere mu myigaragambyo[…] kubera ubutasi bwacu bukomeye, twarabafashe, bari bamaze iminsi muri frigo.”
Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga wa Kenya, Musalia Mudavadi, yatangaje ko kurekurwa kw’abo basore byanyuze mu biganiro bya dipolomasi hagati ya Kenya na Uganda, kandi ko ari intambwe ibanziriza kubasubiza iwabo.
Nyuma yo kurekurwa, Njagi na Oyoo bavuze ko banyuze mu bihe bitoroshye aho bari bafungiye mu kigo cya gisirikare cya Kasenyi giherereye i Entebbe kuko ngo bakorewe iyicarubozo, aho Ngagi avuga ko yamaze iminsi 14 atarya.
Ni mu gihe ariko Igisirikare cya Uganda (UPDF) ku itariki 22 Ukwakira 2025 cyari cyasohoye itangazo rivuga ko abo bagabo batafungiwe muri kasho ya gisirikare iyo ari yo yose muri Uganda.
Kuva mu mpera za Nzeri uyu mwaka, ubwo muri Uganda hatangiraga ibikorwa byo kwiyamamaza mu matora ya Perezida, abarwanashyaka b’ishyaka NUP rya Bobi Wine n’abandi barishyigikiye bakunze gusakirana n’inzego z’umutekano, bamwe bagatabwa muri yombi.
Inzego z’umutekano za Uganda zivuga abatabwa muri yombi baba barimo gukora ibikorwa binyuranyije n’amategeko birimo guteza imyivumbagatanyo no kurwanya izo nzego, ariko ishyaka rya NUP rivuga ko ibi byose bikorwa ku mpamvu za politiki.
Amatora ya Perezida muri Uganda azaba ku itariki 15 Mutarama 2025.

