Mukansanga Salima warumaze igihe akora umwuga wo gusifura mu mupira w’amaguru yasezeye kuri aka kazi

Umunyarwandakazi Mukansanga Salima  wanditse amateka mu mwuga w’ubusifuzi mu mupira w’amaguru yatangajeko yasezeye kuri uyu mwuga nyuma y’imyaka 12 ari umusifuzi mpuzamahanga akaba asezeye afite imyaka 36

Salima niwe wabitangarije B&B Kigali FM kuri uyu wa kabiri tariki 22 Ukwakira 2024 aho yavuze ko ari icyemezo yafashe ku giti cye ndetse ko ibindi abantu bavuga ataribyo yatangiye gusifura mu buryo bwemewe n’ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru mu Rwanda FERWAFA mu 2007

Mu 2012 nibwo yabaye umusifuzi mpuzamahanga wemewe na FIFA ndetse nyuma y’imyaka 10 ahita aba umugore wa mbere wasifuye igikombe cya Afurika yanasifuye mu mikino Olempike ndetse yarari no mu bagore batatu bahawe gusifura mu mikino y’Igikombe cy’Isi cyabaye 2022 cyabereye muri Quatar aba umugore wa mbere ubikoze uturuka muri Afurika

 

Ibi bibaye mugihe yari amaze igihe adasifura haba muri shampiyona y’icyiciro cya mbere mu Rwanda ndetse no mu mikino mpuzamahanga akaba agiye kujya akoresha ikoranabuhanga rya VAR gusa

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *