Connect with us

Amakuru

Mu Rwanda habonetse Lithium yo ku rwego rwo hejuru

Published

on

lithium

Ikigo cy’Abongereza Aterian PLC, gifatanyije n’ikigo cya Rio Tinto, cyatangaje ko mu bushakashatsi bwakozwe mu Majyepfo y’u Rwanda, habonetse Lithium yo ku rwego rwo hejuru, by’umwihariko mu mwobo w’ubushakashatsi wa MWOG0002 aho bageze muri metero 174,6 bakabona ibimenyetso bifatika by’iri buye ry’agaciro.

Lithium ni ibuye rikenerwa cyane mu ikorwa rya bateri za telefone, mudasobwa, imodoka z’amashanyarazi n’ibindi bikoresho bigezweho. Umuyobozi wa Aterian, Simon Rollason, yavuze ko ibi ari “intangiriro nziza” kandi ko bagiye gukomeza ubushakashatsi ku butaka bugera kuri hegitari 2,750.

Iri buye ryari rihendutse cyane muri 2018–2019, ryaje gutumbagira cyane ku isoko mpuzamahanga kuva mu 2021, ubwo isi yatangiraga kwimukira ku modoka zikoresha amashanyarazi. Ibi byateye ubushake bwo gushakisha Lithium hose. Kuba ryarabonetse no mu Rwanda ni intambwe ikomeye.

Lithium ni nka petrol nshya” Mw’ isi y’ikoranabuhanga. Kuba u Rwanda rwarabonetsemo ubwoko bufite ubuziranenge bitanga icyizere ko rufite icyo ruzajya rutanga ku isoko mpuzamahanga, nk’uko ibihugu bya Chile cyangwa Australia bibigenza.

Amasezerano hagati ya Aterian PLC, RIO Tinto na Kinunga Mining Ltd yasinywe mu 2023 ateganya gucukura ku butaka bwa Leta.

U Rwanda ruzungukira  mu mafaranga atanzwe ku bucukuzi , imisoro, n’imirimo izahangwa.

 

 

Click to comment

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Menyekanisha ibikorwa byawe ku miyoboro yacu

X