Loni irizera ko abantu magana bishwe mu myigaragambyo yo muri Tanzania
Kuri uyu wa Kabiri ushize, Ibiro by’Umuryango w’Abibumbye bishinzwe Uburenganzira bwa Muntu byatangaje ko byizera ko abantu babarirwa mu magana biciwe muri Tanzania mu myigaragambyo yadutse mu matora y’ukwezi gushize, byongeraho ko byakiriye amakuru avuga ko inzego z’umutekano zahishe imirambo.
Umuvugizi wa Guverinoma ya Tanzaniya, Gerson Msigwa, ntabwo yahise asubiza icyifuzo cya Reuters cyo gutanga ibisobanuro.
Ishyaka nyamukuru ritavuga rumwe n’ubutegetsi, CHADEMA, na bamwe mu baharanira uburenganzira bwa muntu bavuze ko abashinzwe umutekano bishe abantu barenga 1.000 mu mvururu zabaye mu matora yo ku itariki ya 29 Ukwakira, ibyinjije iki gihugu cya Afurika y’Iburasirazuba mu kibazo gikomeye cya politiki kitigeze kibamo mu myaka mirongo ishize.
Ibiro bishinzwe Uburenganzira bwa Muntu mu Muryango w’Abibumbye byavuze ko bitashoboye kugenzura mu bwigenge imibare y’abapfuye kubera umutekano uhindagurika ndetse no guhagarika interineti mu minsi yakurikiye amatora.
Icyakora, byagize biti:
“Amakuru yakiriwe n’Ibiro by’Umuryango w’Abibumbye byita ku Burenganzira bwa Muntu aturuka ahantu hatandukanye muri Tanzania yerekana ko abantu babarirwa mu magana bigaragambyaga n’abandi bantu bishwe kandi umubare utazwi bakomeretse cyangwa bafunzwe.”

